00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari ya 2026/27 yemejwe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 June 2026 saa 04:38
Yasuwe :

Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 yageze kuri miliyari 7.796,3 Frw, bingana n’izamuka rya 12% ugereranyije n’iy’umwaka uheruka yari 6.952,1 Frw mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.

Mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2026, amafaranga akomoka imbere mu gihugu ni miliyari 5.273,8 Frw, harimo miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro n’andi miliyari 582,4 Frw atari imisoro. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

Miliyari 4.788,5 Frw zizakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3.010,8 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko mu ngengo y’Imari ya 2026/2027 no mu gihe giciriritse, hitawe ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati no kuri politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha.

Ikindi ni ugukomeza gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi hitabwa cyane cyane ku nyongeramusaruro no kuhira imyaka no gushyigikira ibikorwa bya RwandAir.

Yavuze ko mu byo leta yitayeho, harimo kunganira abahinzi ku buryo babona ifumbire biboroheye kugira ngo ingaruka z’intambara yo muri Iran zitazatuma ibiribwa bibura mu gihugu.

Ati “Leta muri uyu mwaka yashyize amafaranga menshi mu gufasha urwego rw’ubuhinzi…umwaka ushize mu mafaranga twari twashyize mu kunganira abahinzi mu bijyanye n’ifumbire yari miliyari 39 Frw… muri uyu mushinga twashizemo miliyari zigera kuri 64 Frw.”

“Habuze gato ngo amafaranga dushyiramo yikube kabiri kugira ngo ifumbire ntizabure kuko turabizi ko ku rwego mpuzamahanga kubera ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ibiciro by’ifumbire byarazamutse, kugira ngo rero abaturage bakomeze babone ifumbire, leta yongereye amafaranga kugira ngo uru rwego ntirugire ikibazo.”

Ingengo y’imari ya 2026/27 yemejwe
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko u Rwanda rukomeje guteza imbere ubuhinzi hitabwa cyane cyane ku nyongeramusaruro
Minisitiri Murangwa ubwo yari agiye kumurikira Inteko Ishinga Amategeko ingengo y'imari ruzakoresha
Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere ibikorwa bya RwandAir mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bw'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages