Iyo ngengo y’imari izaba yiyongereyeho miliyari 1,216.1 Frw ugereranyije na miliyari 5,816.4 Frw yari yakoreshejewe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025.
Iyo usubije amaso inyuma ubona ko uko imyaka yagiye ishira ari nako ingengo y’imari y’u Rwanda yagiye izamuka.
Urebye nko mu myaka 10 ishize, ingengo y’imari yagiye yiyongera ku buryo bugaragara kuko mu 2015 yari miliyari 1,768.2 Frw. Iyo uyigereranyije na miliyari 7,032.5 Frw zizakoreshwa uyu mwaka, usanga yariyongereyeho nibura miliyari 5,264.3 Frw.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni bwo bwa mbere inyongera ku ngengo y’imari ugereranyije n’umwaka wari wabanje yarenze nimura miliyari 1000 Frw mu myaka 10 ishize.
Ibi bigaragaza intego n’imishinga migari u Rwanda rufite, cyane ko imirimo irimo nko kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera izashyirwamo imbaraga.
Indi nshuro ingengo y’imari yiyongereye ku kigero cyo hejuru ni mu 2021/2022. Icyo gihe yiyongereyeho miliyari 633,6 Frw, iva kuri miliyari miliyari 3.807 Frw mu mwaka wari wabanje, igera kuri 4,440.6 Frw.
Icyo gihe nabwo u Rwanda rwari mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, aho u Rwanda rwari rukomeje guhangana n’ingaruka zatewe n’icyo cyorezo, zaba izo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’ubukungu bwahungabanyijwe na cyo.

Uko ingengo y’imari mu Rwanda yagiye izamuka
Mu 2016 ni bwo Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2015/2016, aho byatumye iva kuri miliyari 1,768.2 Frw igera kuri miliyari 1,808.8 Frw.
Mu mwaka wa 2016/2017, ingengo y’imari yiyongereyeho miliyari 140,6 Frw, bivuze ko yahise igera kuri miliyari 1,948.4 Frw.
Mu 2017/2018 nabwo ingengo y’imari yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw, iba miliyari 2,094.9 Frw, ivuguruwe yongerwaho miliyari 20.5 Frw, igera kuri miliyari 2,115.4 Frw.
Mu 2018, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingengo y’imari ya 2018/2019 ingana na miliyari 2,443.5 Frw, gusa iza kuvugururwa hongerwaho miliyari 141 Frw, igera kuri miliyari 2,584.5 Frw.
Iri zamuka ryarakomeje mu mwaka wa 2019/2020 ubwo hiyongeragaho miliyari 291,7 Frw, icyo gihe ingengo y’imari iba miliyari 2,876.9 Frw, ivuguruwe yongerwaho miliyari 140.1 Frw, igera kuri miliyari 3,017.1 Frw.
Mu 2020/2021, ingengo y’imari yari igeze kuri miliyari 3,245.7 Frw nyuma yo kuvugururwa yongerwaho miliyari 219.1 Frw, igera kuri miliyari 3,464.8 Frw.

Umwaka wakurikiyeho wa 2021/2022, ingengo y’imari yavuye kuri miliyari 3.807 Frw igera kuri 4,440.6 Frw nyuma y’uko yavuguruwe ikongerwaho miliyari 633,6 Frw.
Mu 2022/2023 yageze kuri miliyari 4,764.8 Frw, ndetse mu mwaka ukurikiyeho wa 2023/2024 igera kuri 5,115.6 Frw.
Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko izamuka ry’ingengo y’imari rigaragaza iterambere ry’ubukungu muri rusange.
Yagize ati “Uko ubukungu bwiyongera na serivisi Leta iha abaturage ziriyongera kandi bigira ingaruka nziza ku baturage kuko niba ari imihanda, ibilometero biriyongera, niba ari amavururo, umubare w’abaganga uriyongera abaturage bakavurwa.”
Ni amafaranga yagiye ava mu misoro n’andi mafaranga aturuka imbere mu gihugu, inguzanyo igihugu gihabwa, inkunga n’ibindi.
Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliya 4.105,2 Frw, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugeza kuri miliyari 585,2 Frw na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 4.298,4 Frw, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025 na 7,5% mu 2026 ndetse na 7,4% mu 2027.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!