Ni umuhango wabaye ku wa 29 Werurwe 2025 witabirirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare ku bwitange n’umurava bagaragaje muri iyi myitozo yo ku rwego rwo hejuru, ashimangira ko izabafasha kurinda neza ubusugire bw’igihugu no guhangana n’imbogamizi izo ari zo zose zahungabanya umutekano w’igihugu.
Yashishikarije abasoje iyi myitozo gukoresha ubumenyi bakuye mu mahugurwa basoje, mu nshingano zitandukanye bazoherezwamo.
Kuri Gen Mubarakh ibyo bigomba kujyana no gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose na cyane ko ari ryo zingiro ryo kugera ku musaruro no kuzuza inshingano bashinzwe mu nzego zose babarizwamo.
Iyi myitozo aba basirikare bamazemo amezi ane yibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo ubumenyi burimo guhamya intego bifashishe intwaro zitandukanye, amayeri yo kugera ku ntego igamijwe, ubumenyi bujyanye no kuyobora no kugenzura ibikorwa, imyitozo yo kwirwanaho, kwiyitaho mu buryo bw’umubiri ukagira imbaraga n’uburyo buhambaye bwo gukoresha indege z’intambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!