Imibare igaragaza ko muri abo ibihumbi birenga 30 bavuye, harimo 1639 basuzumwe, bavuwe ndetse babagwa indwara z’ubuhumekero; 717 bavuwe izifata abagore; 1163 babagwa amagufa; 1264 basuzumwa ndetse babagwa iz’amaso; 2887 bavurwa amenyo; 1340 basuzumwa ndetse bavurwa izo mu nda; 399 bavurwa iz’uruhu; abagabo 11,191 barasiramuwe naho 795 basuzumwa ubwandu bwa virusi itera Sida.
Mu buhinzi, imibare igaragaza ko ingabo zafatanyije n’abaturage guhinga ibirayi kuri Hegitari 137,6 ; ibijumba kuri Ha 57,3, imboga kuri Ha 26,6 naho Ha 61,39 z’urutoki zirwanywaho kirabiranya.
Ku wa 4 Gicurasi 2018, ubwo RDF yasuraga ibice bitandukanye byo mu turere twa Rulindo na Bugesera, bamwe mu bahawe serivisi z’ubuvuzi n’abafatanyije n’ingabo mu bikorwa bitandukanye bagaragaje ko bishimira ibikorwa byazo.
Umusaza w’imyaka 62 w’abana batanu n’umugore, batuye mu Murenge wa Rweru, wari umaze kuvurirwa ku Bitaro bya Nyamata, Akarere ka Bugesera, yatangaje ko yari amaze imyaka itanu arwaye indwara yarananiranye ariko Ingabo zamuvuye.
Yagize ati “Naje ndwaye indwara nari maranye igihe kinini, ari ikintu cyabyimbye iruhande rw’igitsina, kiranshegesha cyane ku buryo cyari kimereye nabi ariko kuva ngeze aha, serivisi nabonye ni nziza kuko barakimbaze, usibye ububabare nsigaranye, nizeye ko nzakira. Nagiye nivuza rimwe na rimwe nkabona uduti bakambwira ko gishobora gushonga ariko nticyashonga. Nagize amahirwe nje hano mpita mpasanga ingabo z’u Rwanda.”
Yunzemo ati “Ndazishimira bikomeye cyane kuko icyo kintu n’imiti ya Kinyarwanda narayinyoye, abantu bakambwira ngo ni igifumbi, iya kizungu ndayinywa, ubu nkubwiye ibinini nanyoye wasanga ari byinshi cyane. Ubu bizamfasha, nkubu nahoraga nza aha, utwo nakagaburiye abana tugaherera mu nzira. Abana bagiye kugira umutekano, ayajyaga anzana nzajya nyabahahishiriza.”
Umuganga wa RDF uvura indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu mihogo, Maj. Dr John Bukuru, uri gukorera ibikorwa by’ubuvuzi mu Karere ka Bugesera, yavuze ko muri ako karere hamaze kuvurwa abarenga 1300, biganjemo ab’iz’amenyo. Yasabye abaturage kwita ku isuku yayo, kwihutira kuyisuzumisha, asaba abafite uburwayi kwihutira kubegera.



















TANGA IGITEKEREZO