00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu nama ku mutekano

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 18 June 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu za Uganda (UPDF) bahuriye mu nama y’iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare, igamije kwiga ku ishusho y’umutekano, gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Ni inama yatangiye kuri uyu wa 18 Kamena 2025, bikaba biteganyijwe ko izarangira ku wa 20 Kamena.

Uruhande rw’u Rwanda ruhagarariwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe Uganda ihagarariwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Maj Gen Paul Muhanguzi.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana, ndetse na Brig Gen Emmanuel Shilling, ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya gatanu ingabo z’ibihugu byombi zihurira muri iyi nama izwi nka “Proximity commanders Meeting”. Igamije gusuzuma uko umutekano w’ibi bihugu uhagaze, gukemura ibibazo by’abaturage no gukomeza umutekano ku mupaka uhuza ibi bihugu.

Muri iyi nama, impande zombi zagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama iheruka, cyane cyane kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko ku mupaka no gukumira ibibazo bishya bishobora guhungabanya umutekano.

Brig Gen Pascal Muhizi yashimiye intumwa z’igisirikare cya Uganda, avuga ko kwitabira iyi nama ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’impande zombi.

Brig Gen Muhizi yagaragaje ko ubwitange bw’abayobozi b’ingabo zegereye ku mupaka bugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w’akarere no guteza imbere ubufatanye.

Yavuze ko umutekano ku mupaka n’akarere muri rusange ari inshingano rusange isaba ubufatanye buhoraho, atari ibikorwa by’uruhande rumwe. Yongeyeho ko RDF na UPDF berekanye ko guhuriza hamwe amakuru n’imikoranire y’ingabo bitanga umusaruro ushingiye ku kwizerana.

Maj Gen Paul Muhanguzi uharariye UPDF yashimiye RDF, by’umwihariko Brig Gen Muhizi n’itsinda rye, ku bwo gushyigikira imikoranire. Agaragaza ko izi nama zagiye zitanga umusaruro mu gusangira amakuru y’ubutasi, gutegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho no gushyira mu bikorwa gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage batuye hafi y’umupaka.

Yagize ati “Igihe cyose tugamije iterambere ry’abaturage bacu batuye ku mipaka, twiyemeje gukomeza gukurikiza icyerekezo cy’Abakuru b’Ibihugu byacu n’inama zitangwa n’abayobora Ingabo zacu.”

Izi ntumwa kandi zagiriye uruzinduko ku cyicaro cy’akarere ka Nyagatare, aho zakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague.

Matsiko Gonzague yashimye iyi nama, avuga ko ifasha mu gukemura ibibazo rusange byo ku mupaka no gushimangira ubufatanye bw’abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu iterambere ry’imibereho myiza yabo.

Biteganyijwe ko izi ntumwa zizasura Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari, mu Karere ka Gicumbi.

Iyi nama iri guhuza intumwa za RDF n'iza UPDF igamije gusuzuma uko umutekano w’ibihugu byombi uhagaze, gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukomeza umutekano ku mipaka
Intumwa z'igisirikare cy'u Rwanda n'icya Uganda ziteraniye mu Rwanda mu nama y'iminsi itatu
Intumwa z'igisirikare cya RDF n'icya UPDF zasuye ibiro by'Akarere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .