Ingabire Victoire yinjiye mu Rwanda mu 2010 avuye mu buhungiro mu Buholandi, avuga ko ashaka guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu, ariko ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yihutira kubaza aho ‘urw’Abahutu ruherereye’, amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye.
Usubije amaso inyuma mu mashyamba ya Zaïre [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu], mu mitwe ya politike yahavukiye yari iyobowe n’abasirikare n’abahoze muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungirayo, umusangamo.
Ingabire yayoboye umutwe wa RDR mu 1998 wahindutse ijwi ry’abo avuga ubu ko ari “abasigaye mu ngabo zatsinzwe n’inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside” babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n’indi.
RDR imaze kuvaho yasimbuwe n’undi mutwe witwa FDU-Inkingi, uhita uyoborwa na Ndereyehe Charles, unakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, aho agereye mu Buholandi asimburwa na Ingabire Victoire Umuhoza.
Mu rubanza rwa Ingabire Victoire mu 2010, umwe mu bamushinjaga witwa Lt Col Nditurende Tharcisse yasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w’abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bateguraga ibikorwa by’iterabwoba n’intambara mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, Ingabire yakunze gutagatifuza iyi mitwe, avuga ko “FDLR yashinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk’uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.”
Urubanza rwaciwe tariki ya 12 Ukuboza 2013, rwasize Ingabire Victoire ahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamamaza nkana ibihuha akatirwa gufungwa imyaka 15.
Gusa mu 2018 yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, ariko nyuma yagiye ahakana ko ntazo yasabye nyamara inyandiko yazisabiyeho zigaragara.
Uyu mugore wasabye imbabazi byari byitezwe ko avuye muri gereza ari mushya ariko ibikorwa n’imvugo ze bikomeza kuba nk’ibya kera.
Minisitiri Dr. Bizimana Jean-Damascène ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, yatangaje ko Ingabire Victoire wabaye muri FDLR atigeze ahinduka.
Ati “RDR imaze kuvaho yasimbuwe n’icyitwaga FDU Inkingi, iyoborwa na Ndereyehe nyuma ajya mu Buholandi asimburwa na Ingabire Victoire Umuhoza, ava muri FDU-Inkingi ashinga rya rindi rye ryitwa Dalfa-Umurinzi. Gutandukanya rero Ingabire wa Dalfa na Ingabire wa FDLR na RDR, nta tandukanyirizo rigihari mu byukuri.”
Ingabire ugendera kuri politike ya FDLR y’ivangura rishingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside, tariki 11 Gicurasi 2019 yafatiwe mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.
Iyi nama yabereye mu Karere ka Kirehe yari yitiriwe amahugurwa, ariko umwe mu bayitabiriye wanatanze amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo ko nta mututsi ashaka.
Abo yashakaga cyane, ngo bari “urubyiruko rw’Abahutu” rutagira akazi. Abatanze amakuru bavuze ko yasabaga umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.
Mu Ugushyingo 2019 yahinduye izina ry’ishyaka rya FDU-Inkingi aryita DALFA Umurinzi, ariko ibikorwa bikomeza kuba byabindi.
Ku wa 4 Ugushyingo 2019, mu Kinigi hagabwe ibitero byahitanye inzirakarengane 14 bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’imitwe yibumbiye muri P5 yari irimo na FDU Inkingi. Icyo gihe, Ingabire yari akiri Umuyobozi wa FDU-Inkingi.
Ingabire wiyita umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi n’impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, muri Werurwe 2024, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yagaragaje atari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi ahubwo ari umunyabyaha wanze guhinduka.
Ati “Victoire Ingabire ntabwo ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, nta nubwo ari n’impirimbanyi ya Demokarasi. Ni umunyabyaha uticuza wahamwe n’umugambi wo guhirika Guverinoma abinyujije mu nzira z’imyivumbagatanyo no kugerageza kubiba amacakubiri mu Rwanda. Hashimwe ubutabera bw’u Rwanda bwongeye gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!