00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire ukora divayi mu gisura yahize abandi mu mishinga y’urubyiruko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 October 2018 saa 06:09
Yasuwe :

Ingabire watangije uruganda rutunganya rukanakora divayi n’umutobe mu kimera cy’igisura, yahize urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali mu kugaragaza umushinga ufite umwimerere no kugira uruhare mu iterambere ry’aho atuye n’igihugu muri rusange.

Yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kwemezwa n’abagize akanama nkemurampaka mu marushanwa y’urubyiruko azazenguruka igihugu harebwa abafite imishinga itanga icyizere.

Kuri uyu wa Kabiri ni Umujyi wa Kigali wari utahiwe nyuma yo kuzenguruka izindi ntara z’igihugu. Uturere dutatu twose twari duhagarariwe n’umushinga umwe.

Abahize abandi muri buri Karere bagaragaje imishinga yabo imbere y’abagize akanama nkemurampaka barimo Niyonzima Nathalie, Dr Jacob na Theophile Mudenge.

Mu byagenderwagaho hatangwa amanota harimo umwimerere w’umushinga, niba harimo inovasiyo ndetse niba umushinga ufite uburyo uzatanga imirimo.

Ikindi cyarebwaga ni uburyo umushinga ushobora kwaguka n’uruhare rwawo mu iterambere ry’aho ukorera.

Uburyo umuntu asobanura umushinga we byari bifite iminota itatu yo kuwusobanura naho abagize akanama nkemurampaka bakagira iminota itanu yo kubaza ibibazo.

Nyuma yo kugaragaza iyi mishinga yabo, uwatangajwe n’akanama nkemurampaka nk’uwahize abandi ni Ingabire Janvière wagize amanota 85%, akurikirwa na Niyonkuru Regis wahawe 76%, na Shyaka James watahanye 69%.

Ingabire wamuritse kompanyi yitwa Igisura Company Ltd, itunganya ikimera cy’igisura akaba atunganyamo divayi, amajyani n’umutobe.

Yavuze ko yarangije kaminuza mu ishami ry’icungamutongo mu 2015, ahita ajya kwihugura ibijyanye no kwihangira umurimo, nyuma aza guhitamo gutunganya ikimera cy’igisura, aho kuri ubu akuramo divayi n’umutobe.

Niyonkuru Regis, ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko awufatanyije na Niyongira Kesia batangiriye ku nkoko 120 ubu bafite izigera ku 3000.

Uyu mushinga umaze umwaka n’amezi arindwi, ubu winjiza amafaranga mu buryo bwo kugurisha amagi n’imishwi, kugurisha inkoko no gutanga amahugurwa ku baturage babakangurira kugana ubu bworozi.

Yakomeje avuga ko bamaze gufasha abagera kuri 50 korora inkoko kandi bagenda batanga amahugurwa ku batuye mu Mirenge ya Ndera na Gikomero.

Ati “Turateganya guhugura abagera kuri 2000 mu mwaka utaha kandi tukazava ku nkoko 3000 dufite tukagera kuri 6000.”

Shyaka James washinze Isomo Techonology Ltd ifite urubuga rushyirwaho ibizamini byatambutse birimo iby’amashuri abanza n’ayisumbuye, hariho amategeko y’umuhanda, amategeko rusange ndetse n’amashuri ku bashaka kujya kwiga mu mahanga.

Yavuze ko kureba ibibazo byatambutse kubireba kuri uru rubuga ari ubuntu gusa ibisubizo wishyura amafaranga 200Frw.

Umushinga we watanze akazi ku bakozi batatu bahoraho, 25 badahoraho, mu gihe afite intego yo kuzaba akoresha abarenga 100 muri 2019.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary yavuze iyi mishinga yose itanga icyizere ari nayo mpamvu barimo gukora ubukangurambaga mu bigo by’imari kugira ngo bibashe kwegera uru rubyiruko.

Aya marushanwa yatangiriye ku rwego rw’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali, akaba azasozwa ku rwego rw’igihugu mu Ukuboza uyu mwaka.

Biteganyijwe ko aba batanu batsinze mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bazahuzwa n’abandi bagiye bagaragaza imishinga myiza ariko itarahembwe.

Bazahurizwa hamwe ari 90 bahabwe amahugurwa y’iminsi ibiri azabafasha kunoza neza imishinga yabo nyuma bongere bayimurikire abagize akanama nkemurampaka gatangaze uzatinda ku rwego rw’igihugu ahabwe miliyoni eshanu.

Abazahembwa bose hamwe ni 30, bivuze ko uzaba uwa kabiri ku rwego rw’igihugu azahembwa miliyoni eshatu mu gihe uwa gatatu azahabwa ebyiri naho abandi 27, buri wese ahawe ibihumbi 500Frw.

Urubyiruko n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye aya marushanwa
Umuyobozi wa Inkomoko, Niyonzima Nathalie nawe yari mu bagize akanama nkemurampaka
Ubwo Ingabire yagaragazaga umushinga we
Shyaka James ntiyabashije kuba uwa mbere ariko yari yagaragaje umushinga wafasha abanyeshuri kubona ibizamini byakozwe mu myaka yashize batiriwe bajya kuri REB
Niyonkuru Regis, afite umushinga w'ubworozi bw'inkoko
Ingabire yegukanye miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda
Abafite ubunararibonye mu kwihangira imirimo batanze ikiganiro ku byo urubyiruko rwakwitwararika mu gihe rushaka kwihangira imirimo
Abitabiriye aya marushanwa bose bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi w'amashami y'umuryango w'abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye, yijeje ko UN izakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kuzamura urubyiruko

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages