Mu ntangiriro z’uku Kwezi nibwo Abadepite batoye itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, ryongereye imisoro ku mutungo utimukanwa ariko rikuraho umusoro ku nzu ituwemo na nyirayo.
Itegeko ryari risanzwe rikoreshwa ryo mu 2011, ryategenyaga ko inzu yo guturamo isoreshwa 0,1%.
Umushinga waryo wateganyaga ko inzu yo guturamo iri munsi ya miliyoni 30 Frw itazajya isoreshwa, iyarengeje igasoreshwa agaciro kayo havanywemo izo miliyoni 30Frw.
Wateje impaka kuko wateganyaga ko n’iyo yaba ari inzu nyirayo atuyemo irengeje miliyoni 30 Frw azajya asorera agaciro karenga kuri izo miliyoni.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Abadepite ko umusoro wa 0,1% ‘abari basanzwe bawutanga niba ari inzu batuyemo ubu basonewe’.
Ingabire yabwiye Radiyo Rwanda ko umuturage yatangaga umusoro ku butaka, yagira inzu akodesha nayo akayisorera, ariko ‘gusorera iyo araramo byari kuba nk’akarengane’.
Ati “Ariko inzu uraramo kuvuga ngo umuntu ayisorere nta kindi kintu imwinjiriza, kenshi usanga ziri no mu myenda ya banki, bamwe mu bafite inzu, bageze no mu kiruhuko cy’izabukuru n’amafaranga ya Pansiyo yagombaga kumutunga nta handi akura ngo ajye kwishyura imisoro, ni ukuri wabonaga bitarizwe neza. Niyo mpamvu rero rwose nshimira Abadepite.”
Mukarulinda Violette, utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko gusorera inzu umuturage abamo byari ukumubangamira.
Ati “Twabonaga dufite ikibazo mu bijyanye no gusora, kubona umuntu asorera inzu abamo atanayikodesha! Byari ikintu cyatubangamiraga.”
Minisiteri y’imari n’igenamigambi, igaragaza ko abantu bishyuraga uwo musoro ku nzu babamo wa 0.1% ari bake cyane, ari ababaga bafite impapuro mpamo bagera nko ku 3000 mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO