00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INES-Ruhengeri: Bifuza ko uwabakijije abacengezi yakomeza akayobora u Rwanda

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 15 May 2015 saa 09:40
Yasuwe :

Bashingiye ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, ku ihagarikwa ry’intambara y’abacengezi mu gace k’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ndetse no ku iterambere igihugu kigezemo aho uburezi bwageze kuri bose, abanyeshuri ba INES-Ruhengeri basabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo y’101 maze Perezida Kagame agakurirwaho inzitizi zamubuza kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Kuwa 13 Gicurasi 2015, umuryango rusange w’abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bashyikirije ishyirahamwe rihuza za kaminuza FAGER inyandiko zisinyweho n’abanyeshuri basaga 2,700 kugira ngo iryo shyirahamwe rizazishyikirize Inteko Ishinga Amategeko aho bifuza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo y’101, bityo Umukuru w’igihugu ubwo azaba asoje manda ye mu w’2017 akaba yakomeza kuyobora abanyarwanda.

Ibikorwa remezo bamusabye ubwo yabasuraga, ibitarubakwa na byo imirimo ibitegura igeze kure

Ngiruwonsanga Bienvenu uhagarariye umuryango rusange w’abanyeshuri ba INES yatangarije IGIHE ko uretse ibikorwa byiza Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda by’umwihariko bo nk’abanyeshuri bo muri iri shuri bafitanye igihango kuko ari we washyize ibuye ry’ifatizo aho iri shuri ryubatse mu mwaka w’2003.

Yavuze kandi ko iterambere bagezeho ari kimwe muri byinshi byatumye basinya iyi baruwa, kuko bishimira n’umutekano igihugu gifite ndetse n’aka karere k’Amajyaruguru baherereyemo.

Ati “Cyera uburezi ntabwo bwageraga kuri bose, mu gihugu hari Kaminuza imwe y’i Butare gusa ariko ubu turi kwiga muri Kaminuza zigenga ndetse no mu gihugu hari izirenga 30, umuntu arava I Rusizi akaza kwiga inaha I Musanze, ibi byose ni ibyiza by’umutekano twagejejweho.”

Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri basinye ibaruwa mu gihe bishimira byinshi bagejejweho na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse aho bavuga ko imvugo ye ariyo ngiro kuko ubu imihanda yabasezeranyije ubwo yasuraga Akarere ka Musanze iri shuri riherereyemo yatangiye gukorwa.

INES Ruhengeri basanga Perezida Kagame agishoboye ku buryo ntacyo byahungabanya aramutse akomeje kuyobora u Rwanda
Abanyeshuri ngo baracyafite byinshi byo kumwigiraho ari umukuru w'igihugu, ni yo mpamvu basaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibibafashamo

Isaïe Mbonyinshuti
[email protected]
twitter:mbonyinshutiI}


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages