00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Inenge ebyiri’ zigiye gutuma leta isenya inzu ya Rwigara Assinapol

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 August 2015 saa 04:35
Yasuwe :

Ubukomere bw’inzu budahwitse no kuba yarubatswe nta byangombwa, ni byo bigiye gutuma ibice bibiri muri bitatu bigize inzu ya Rwigara Assinapol bisenywa.

Ibice bibiri muri bitatu mu bigize inzu y’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana, inyubako iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu, bigiye gusenywa nyuma yaho isuzuma ry’inzobere mu myubakire rigaragarije ko bifite ikibazo cy’ubukomere, ndetse n’Umujyi wa Kigali ukemeza ko ibyo bice byubatswe nta byangombwa.

Iyi nzu iri mu kibanza no 632 mu Kagari ka Kiyovu, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye abazungura ba Rwigara Assinapol bubabemenyesha ko ifite ibibazo bikomeye by’ubukomere n’imiterere n’imikoreshereze.

Ibice bibiri muri bitatu by’iyi nyubako bigiye gusenywa

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo kuwa 14 Nyakanga 2015, Umujyi wa Kigali wandikiye abazungura ba Rwigara ubamenyesha ko Raporo yakozwe n’Ikigo ‘St. Joseph Engineering Company’ gikora ubugenzuzi bw’inyubako hamwe n’ikigo gishinzwe imiturire, igaragaza ibibazo bikomeye by’ubukomere , imiterere n’imikoreshereze by’iyo nyubako.

Iyo baruwa ivuga kandi ko igice giheruka kubakwa (C) ari cyonyine cyubatswe hatanzwe ibyangombwa, kinafite ibishushanyo byabugenewe byemejwe n’urwego rubifitiye ububasha kikaba kidateje ibibazo by’imikomerere, naho ibindi bibiri bisigaye (A na B) bikaba byarubatswe nta byangombwa kandi bishobora kuzatera ikibazo bigasenyuka.

Izo nzobere zagaragaje ko ibyo bice bibiri (A,B) bifite amagorofa ateje ikibazo cy’uburemere bwikorewe, bishobora kuzateza impanuka.

Umujyi wa Kigali muri iyo baruwa wahaye Umuryango wa Rwigara igihe kitarenze ukwezi ( ni ukuvuga tariki ya 15 Kanama 2015) ngo ibyo bice bibe byasenywe, gusa abazungura ba Rwigara basubiza ko bakeneye gusobanurirwa n’izo nzobere ibibazo iyo nyubako ifite.

Nyuma y’ubu busabe, Umujyi wa Kigali wemereye abazungura ba Rwigara kuzahabwa ibisobanuro imbonankubone n’izo nzobere mu myubakire.

Gusa, Umujyi wa Kigali wemereye abazungura ba Rwigara ko mu gihe haba hasenywe ibice bibiri bifite ibibazo, igice cy’imwe cy’iyo nzu kidateje ikibazo cyagumaho ndetse imirimo yo kucyubaka ngo cyuzure igakomeza.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi aribwo abazungura ba Rwigara Assinapol bazahura n’inzobere bafashijwe n’Umujyi wa Kigali bagasobanurirwa ibibazo by’iyo nyubako bityo akaba aribwo umwanzuro wo kuyisenya ushyirwa mu bikorwa.

Ibice bizasenywa ni ibyubatswe nta byangombwa, ari nabyo bifite ikibazo ku buryo bishobora kuzateza impanuka

Amafoto: Bizimana Jean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .