Kuva kuwa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ahagarariye Perezida Paul Kagame i Jakarta muri Indonesia, aho yitabiriye inama ya 60 izamara iminsi ibiri, ihuza abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma mu bihugu bya Aziya na Afurika.
Muri uru ruzinduko ni ho Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yaboneyeho kuganira na Visi Perezida wa Indonesia Jusuf Kalla, wanakiriye neza igitekerezo cyo guhura bakaganira ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye mu bya tekiniki n’iterambere ry’umuco mu bihugu byombi.
Jusuf yakiriye neza kandi igitekerezo cy’uko Indonesia yakohereza itsinda ry’inzobere mu Rwanda rizaba zigenzwa no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Indonesia, Pikiran Rakyat aravuga ko banaganiriye ku guteza imbere inganda nto n’iziciriritse (SMEs), Visi Perezifa Jusuf atangaza ko bazafasha u Rwanda mu kongerera ubushobozi urwego rw’ubuhinzi na SMEs
Mu bijyanye n’umuco, hiyongereyeho no gukomeza guha Buruse abanyeshuri b’abanyarwanda, banemeranywa gahunda u Rwanda rufite yo kohereza abanyabugeni i Jakarta mu rwego rwo gusangira ku mico y’ibihugu byombi.
U Rwanda rushigikiye ubufatanye hagati ya Aziya na Afurika
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ubufatanye hagati y’ibihugu byo ku migabane yombi mu kwishakira ibisubizo by’iterambere.
Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yagize ati “U Rwanda kandi rushyigikiye guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu kubavana mu bukene no mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigize iyi migabane yombi y’isi hagendewe ku murongo watanzwe n’inama yabereye i Bandung muri Indonesia mu mwaka w’1955”.
Iyi nama yitabiri we n’abayobozi n’intumwa zitandukanye zihagarariye ibihugu 93 yafunguwe na Perezida wa Indonesia Joko WIDODO.
Nyuma y’iyo nama ya 60, i Bandung muri Indonesia hazaba ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye inama ya Bandung ndetse n’isabukuru y’imyaka 10 ishize hatangijwe uburyo bwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Aziya na Afurika.
Uyu mujyi wa Bandung wahindutse ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, kuko mu myaka 60 ishize, intumwa z’ibihugu 29 byo muri Asia na Afurika byahahuriye bikaganira ku birebana n’ubwigenge, amahoro n’iterambere mu by’ubukungu.
Mu ntumwa Minisitiri w’Intebe ayoboye muri iyo nama y’iminsi 2 harimo Clare Akamanzi umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere RDB ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu rugaga Nyarwanda rw’Abikorera ku giti cyabo Yvette Mukarwema.



















TANGA IGITEKEREZO