00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indimi ebyiri z’u Burundi imbere y’u Burusiya ku kibazo cya RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2026 saa 07:38
Yasuwe :

Mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yaganiraga na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, i Bujumbura, yashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye ibiganiro n’ibisubizo biyobowe na Afurika mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Icyakora, aya magambo ya Bizimana yaje mu gihe u Burundi buri kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo zabwo zifatanya n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’indi mitwe irwanya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho, ibyo bigafatwa nko kwenyegeza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu ruzinduko Lavrov yagiriye mu Burundi ku wa 10 Nyakanga 2026, Bizimana yavuze ko ikibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC cyaganiriweho, ndetse ko impande zombi zemeranyije ko hakwiye gushakwa umuti w’amahoro binyuze mu biganiro.

Bizimana yavuze ko akarere gakeneye ubufatanye kugira ngo umutekano uboneke, ashimangira ko Afurika ikwiye kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo byayo; aho gushakira ibisubizo ku yindi migabane.

Ati “Twaganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere ndetse no ku gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kongera umutekano, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC. Twemeranyije gukomeza ibiganiro no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byacu kugira ngo amakimbirane akemuke mu mahoro kuko agira ingaruka ku mugabane wose.”

Ku ruhande rwe, Lavrov yavuze ko u Burusiya bushyigikiye uwo murongo, avuga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Afurika, ibihugu byo kuri uyu mugabane bikwiriye kubigiramo uruhare runini.

Ati “U Burusiya bushyigikiye ihame ry’uko ibibazo bya Afurika bigomba gukemurwa n’Abanyafurika. Kugerageza ko abandi bashyiraho ibisubizo byabo bishobora kurushaho gukomeza ibibazo aho kubikemura.”

U Burundi bwigize nyoni nyinshi

Nubwo u Burundi bwagaragaje ko bushaka amahoro n’ibiganiro, ibikorwa by’ingabo zabwo muri RDC bituma hari abibaza niba iyo myitwarire ihuye n’amagambo yavugiwe imbere ya Lavrov.

U Burundi bumaze igihe bwohereza abasirikare muri Kivu y’Amajyepfo gufatanya na Leta ya RDC mu mirwano ihanganyemo na AFC/M23. Ibyo byatumye Gitega iba umwe mu bafite uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ingabo z’u Burundi zikorana na FARDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba umaze imyaka myinshi ukorera mu Burasirazuba bwa RDC, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uru ruhare rw’u Burundi muri RDC ni rwo rutuma bamwe bavuga ko hari itandukaniro riri hagati y’ubutumwa bwa politiki Gitega itanga n’uruhare igira mu ntambara ibera mu gihugu gituranyi.

Ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka myinshi gishakirwa ibisubizo binyuze mu biganiro bitandukanye.

Harimo ibiganiro bya Nairobi byabereye muri Kenya, ibiganiro bya Luanda byari iyobowe na Angola, ndetse n’ibya Washington bigamije amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Nubwo izi nzira zose zashyizweho, imirwano yakomeje kuba mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.

Raporo n’isesengura ku mikorere y’izi gahunda z’amahoro yagaragaje ko ikibazo gikomeye kitari ukutajya mu biganiro, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa ibyo impande zemeye.

Ku bijyanye n’amasezerano ya Washington, impande zirebwa n’ikibazo zakomeje kutumvikana ku buryo imyanzuro yayo igomba gushyirwa mu bikorwa. Naho mu biganiro bya Doha biyobowe na Qatar, nabwo hakomeje kuba ibibazo mu kugera ku masezerano arambye.

Rwubikangohe ni we rwuburangeso

Mu gihe u Burundi buvuga ko bushyigikira amahoro mu karere, umubano wabwo n’u Rwanda umaze imyaka myinshi warazambye.

Ibibazo byiyongereye cyane nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015. U Burundi bwashinje u Rwanda gucumbikira bamwe mu bantu bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi no kwanga kubatanga.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko kohereza aba bantu byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Mu Ukuboza 2023, nyuma y’igitero cyagabwe muri zone Gatumba mu Burundi, Gitega yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara wagabye icyo gitero. U Rwanda rwahakanye ibyo birego, ruvuga ko nta ruhare rugira mu bikorwa by’uwo mutwe.

Nyuma yaho, muri Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, bushinja Kigali guhungabanya umutekano wabwo.

Nta kimenyetso na kimwe u Burundi bwigeze bugaragaza bushingiraho bushinja u Rwanda ibi birego, ahubwo mu bihe bitandukanye, Perezida wabwo, Évariste Ndayishimiye, yagiye avuga amagambo akomeye ku Rwanda, ahigira guhangana na rwo.

Mu ntangiriro za 2025, Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhangana n’u Rwanda, avuga ko kugaba igitero i Kigali byoroshye kuko ngo si kure uvuye i Kirundo.

Ibi byakurikiwe n’ibiganiro by’abayobozi b’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi byari bigamije guhosha umwuka mubi, ariko nyuma yaho umwuka wongera kuba mubi.

Urugendo rwa Sergey Lavrov mu Burundi rwongeye kugaragaza uburyo Gitega ishaka kwerekana ko ishyigikiye ibisubizo bya Afurika kandi ko ishyira imbere ibiganiro.

Ariko ibikorwa byayo muri RDC, aho ifite ingabo zikorana n’impande zihanganye na AFC/M23, ndetse n’amateka y’amakimbirane ifitanye n’u Rwanda, bituma hari abakomeza kwibaza niba koko ibikorwa byayo bihura n’amagambo ivuga.

Mu gihe Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje gushaka amahoro arambye, abasesenguzi bavuga ko ibisubizo bitazava gusa mu biganiro, ahubwo bizashingira ku bushake bwa buri ruhande bwo kubahiriza ibyo rwiyemeje no guhagarika ibikorwa bishobora kwenyegeza amakimbirane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages