Yabigarutseho ku wa 22 Gicurasi 2026, ubwo yari mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Ni inama yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mfizi kuri ubu uri mu myaka 82 y’amavuko yayoboye ORINFOR kuva mu 1978 kugeza mu 1990 ubwo yirukanwaga azira kudahuza n’abari bakomeye mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bari mu cyiswe akazu.
Mfizi yavuze ko mu myaka yamaze ayoboye itangazamakuru rya Leta hari ibintu bibogamye byari mu butegetsi yabonaga bigoye bigatuma kuyobora urwo rwego bimugora by’umwihariko mu kubona abakozi.
Ati “Twagorwaga no kuyobora ORINFOR kubera abakozi kuko twari dufite abanyamakuru bake cyane. Nasanze nta na bo mu by’ukuri kuko uwo nahaye akazi bwa mbere wabyigiye yari François Byabarumwanzi nagiye kwikurira mu Bufaransa aho yigaga. Hari n’abandi nakuye Kinshasa nka babiri cyangwa batatu na bwo ari njye ubarihiye itike Leta yazibimye.”
Uyu musaza yavuze ko kubona abakozi imbere mu Rwanda byari bigoye bijyanye n’uko nta mashuri y’itangazamakuru yari ahari ariko icyari gikomeye kurushaho kikaba amananiza yashyirwagaho na Leta hashingiwe ku ivanguramoko.
Ati “Hari abantu babaga babikunze barize bindi muri kaminuza. Abo bose dosiye zabo zabanzaga guca muri Leta bakabanza kubanjonjora bagakuramo ngo abakwiye gukorera Igihugu ubwo Abatutsi bakabavamo n’iyo babaga batsinze ikizamini twabakoresheje.”
Yagaragaje ko ibyo byakomeje gutyo rimwe na rimwe haba habonetse ushoboye ORINFOR ikeneye ariko bamwanze hakaba ubwo ahatirije bakamwemerera.
Mu babaga baramaze kugera mu kazi kandi naho irondabwoko ntiryabaga rihagaze kuko Leta yajyaga gutanga misiyo zijya mu mahanga abo idashaka ikabakuramo kandi harimo ababikwiriye ku buryo Mfizi uko yabigenaga nk’uwari ubayoboye Leta yabyangaga.
Yongeyeho ati “Nigeze no kwaka buruse Abanyamerika barazimpa z’abanyamakuru minisiteri irazifata izo buruse iziha abatoni ba minisitiri ubwo iz’abanyamakuru ziburiramo.”
Iyo mikorere igoye ariko na yo ntiyakomeje kuko Mfizi yaje kwirukanwa muri ORINFOR mu 1990 azira kutumva neza umurongo wa Leta w’icengezamatwara no kubiba urwango ku Batutsi binyuze mu itangazamakuru rya Leta yari ayoboye. Icyo gihe yasimbuwe na Nahimana Ferdinand wahamijwe icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Nyuma yo kwirukanwa muri ORINFOR, Mfizi yanze guceceka imbere y’amabi yari amaze igihe yibonera maze mu 1992 yandikira Habyarimana Juvénal ibaruwa ndende yise ‘ikiguri-nunga’ yamamaye nka ‘Réseau Zéro’ yari igamije kwerekana no kwamagana amabi yakorwaga n’abakomeye mu butegetsi ndetse asezera mu ishyaka rya MRND.
Nyuma yo gusezera muri MRND, Mfizi yavuze ko bitamworoheye gukomeza kuba mu maso y’abakomeye yari yabwije ukuri, icyakora ngo yabashije kurusimbuka bitamuhitanye.
Ati “Ntabwo byampitanye Imana ishimwe ariko byarabaye kuko inshuro eshatu bagerageje gukora akantu. Simvuze ngo bagerageje kunyica cyangwa kuntera ubwoba simbizi ariko no gupfa nashoboraga gupfa. Rimwe bacomokoye ipine y’ibumoso ry’imbere ry’imodoka nari mfite kuko bari bazi ko niruka kandi haramanukaga ariko ngize amahirwe imodoka nyishyira ku mukingo.”
Izindi nshuro ni igihe Mfizi yari yagiye aho avuka muri Komini Kibilira (mu Karere ka Ngororero) agarutse asanga batambitse igiti mu muhanda banamutera amabuye ariko we n’abo bari kumwe barusimbuka, ndetse n’ikindi gihe yari agiye mu Ruhengeri afatirwa mu nzira bagerageza kumutera amabuye no kumukubita ariko imvura ibamwamururaho.
Mfizi yavuze ko ubunyangamugayo bwe bukomora kuri Se Munyandamutsa bitewe n’inama yamuhaga we n’abandi bavandimwe be barimo Dr. Léon Mugesera ariko ntibabikurikije kimwe.
Ati “Ubu umuryango wacu uri mu gahinda kuko harimo abataremera ko icyaha ari gatozi barabituryoza. [...]. Dufitemo na murumuna wange witwa Ngirabatware Thadée wagizwe Umurinzi w’Igihango kandi ni mwene Munyandamutsa nkanjye na Dr. Mugesera. Koko ibyara mweru na muhima.”
Yongeyeho ko kurengera Abatutsi mu gihe bibasirwaga ari indangagaciro y’umuryango wabo kuko harimo n’abandi batari we na Ngirabatware babikoze ariko Dr. Mugesera we yabarereye mushya.
Mfizi yavuze ko icyamwubatsemo umuco wo kutavangura ari ibyo yabonye akiri umwana ubwo yari afite imyaka 13 mu 1957 Se amujyanye kwiga i Nyanza amwereka urugo rwarimo inka nyinshi amubaza niba ari urw’Abahutu, Abatwa cyangwa Abatutsi.
Undi yamusubije ko ari urw’Abatutsi ashingiye ku kuba yarabonaga inka nyinshi ariko se amubwira ko yibeshye ahubwo ari urw’Abatwa.
Yaboneyeho kumubwira uko bimuyobeye kumenya ubwoko bigaragaza ko muri ayo moko uko ari atatu hose harimo imfura n’ibigwari ahubwo ko agomba guharanira kubana n’umugabo muri bo atitaye ku bwoko akomokamo na we arabitora kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!