00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Incike za Jenoside 859 zibabaye bikomeye, telefoni yafasha gutanga inkunga

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 April 2014 saa 10:38
Yasuwe :

Ukoresheje ubutumwa bugufi cyangwa ubundi buryo bwohereza amafaranga kuri Telefoni, cyangwa konti yawe wafasha incike za Jenoside zisaga 850 zibabaye bikomeye.
Ubu ni uburyo bushya bwo gufasha abageze mu zabukuru bari mu kaga barokotse Jenoside, hibandwa cyane ku ncike zibabaye cyane. Ibyo bizagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mutangana Aphrodice uhagarariye urubyiruko rufite ibigo rwashinze, rwibumbiye muri (…)

Ukoresheje ubutumwa bugufi cyangwa ubundi buryo bwohereza amafaranga kuri Telefoni, cyangwa konti yawe wafasha incike za Jenoside zisaga 850 zibabaye bikomeye.

Ubu ni uburyo bushya bwo gufasha abageze mu zabukuru bari mu kaga barokotse Jenoside, hibandwa cyane ku ncike zibabaye cyane. Ibyo bizagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mutangana Aphrodice uhagarariye urubyiruko rufite ibigo rwashinze, rwibumbiye muri Young ICT Entrepreneurs, atangaza ko gukoresha telefoni ari uburyo bwo gutanga inkunga kandi byoroheye buri wese n’aho ari hose.

Agira ati “Tumaze kubona ubuzima bubi babayeho, twatekereje icyo twakora kugira ngo dufashe abo bakecuru. Twahisemo gukoresha ikoranabuhanga kuko Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu batunze telefoni, bityo kohereza inkunga aho umuntu ari hose bizaba byoroshye.”

Gutanga inkunga ukoresheje telefoni ku murongo uwo ari wo wose ukoresha, ukanda *654#, ukabona ubutumwa bukubaza uburyo ushaka guhitamo gutanga inkunga. Muri minsi 100 amafaranga azatangwa ku muntu wahisemo gukoresha telefoni ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10, kuko amake azatanga ku munsi ni 50. Ubundi buryo bushobora gukoreshwa ni konti izafungurwa muri banki ndetse no kohereza amafaranga ukoresheje konti ya telefoni.

Urwo rubyiruko ruje kunganira ibindi bikorwa Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside, AVEGA, usanzwe ukorera abo bakecuru. Madamu Kabanyana Yvonne, Umuyobozi w’agatenganyo wa AVEGA atangaza ko iyi ari inkunga ikomeye. Agira ati “Ni inkunga ikomeye uru rubyiruko rutanze, kuko aba bakecuru barengeje imyaka 70 y’amavuko bakeneye kwitabwaho cyane.”

Iyo nkunga izatangwa izafasha mu guha abakecuru icupa ry’amata na ho 30% yayo ifashe abana bibumbiye muri AERG batashoboye kwiga Kaminuza, kugana amashuri y’imyuga no kubatera inkunga mu mishinga bazatangira.

Abo bakecuru b’incike bagomba gufashwa basaga 850 bari mu ntara zose z’igihugu. Abenshi ntibafite aho baba. Uretse kubaha icupa ry’amata no kubitaho, gahunda yo kububakira izatangira mu minsi ya vuba, mu turere twa Kamonyi na Rwamagana.

AVEGA Agahozo ni umuryango w’abapfakazi ba Jenoside. Washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside 50 muri Mutarama 1995. Abanyamuryango baje kwiyongera bagera kugera ku bihumbi 25, ariko bamwe bitabye Imana ubu hasigaye abagera ku bihumbi 19.

Madamu Kabanyana Yvonne, Umuyobozi w’agatenganyo wa AVEGA n'urubyiruko rwibumbiye muri Young ICT Entrepreneurs

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .