Hari impanuka ziba zitewe no kwica amategeko y’umuhanda, uburangare bw’abawukoresha cyangwa se kunanirwa k’umuyobozi w’ikinyabiziga, ibi bikaba ari ibintu bishobora kwirindwa mu rwego rwo kugabanya umubare w’impanuka.
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ bushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka.
Kabutano Peter ukora akazi ko gutwara imodoka , ni umwe mu bemeza ko akenshi impanuka ziterwa n’uko abakoresha umuhanda bitwara.
Yagize ati “ Kugira ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke ntabwo bireba Polisi gusa ahubwo natwe dukoresha umuhanda twabigiramo uruhare kuko akenshi impanuka ziterwa no kwirengagiza amategeko ndetse n’uburangare, abakoresha umuhanda kugabanya impanuka babigize ibyabo byatanga umusaruro kandi ugaragara”
Iyo havuzwe abakoresha umuhanda akenshi humvikana abatwara ibinyabiziga gusa, nyamara n’abanyamaguru babarwa mu bakoresha umuhanda ndetse hari n’impanuka ziba zitewe no kudakurikiza amategeko y’umuhanda ndetse n’uburangare bw’abanyamaguru .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko impanuka zo mu muhanda nyinshi ziterwa n’imyitwarire mibi y’abakoresha umuhanda.
CP Kabera ati “Umutekano wo mu muhanda muri rusange umeze neza nubwo hatabura kuba impanuka, imyitwarire idahwitse y’abakoresha umuhanda birengagiza amategeko y’umuhanda niyo ikunze kuvamo impanuka, rero dukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda amakosa mu rwego rwo kwirinda impanuka, tunabibutsa ko Polisi itazihanganira iyo myitwarire idakwiye ”
Impanuka zo mu muhanda zikomeje kwiyongera umunsi ku munsi aho kuva umwaka wa 2022 watangira hamaze kuba impanuka zigera ku 8669.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!