00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyigaragambyo yongeye kurota i Goma: Tshisekedi mu mutego w’ikinyoma

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 05:12
Yasuwe :

Imyigaragambyo ikomeje kuba yose mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu mujyi wa Goma, aho abaturage bigabihje imihanda bamagana Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.

Ni ingabo zimaze muri RDC amezi agera kuri atatu ariko isa n’ishaka kuzishora mu ntambara, bitandukanye n’inshingano zahawe.

Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, urazikubita inshuro buri uko bahanganye hamwe n’imitwe bakorana irimo na FDLR, ndetse ubwoba bumaze kuba bwose ko umujyi wa Goma ushobora kugwa.

Abategetsi ba RDC bakomeje gusaba uyu mutwe kubarasira M23 ukaryumaho, ahubwo ugasaba ko uyu mutwe usubira inyuma, ibintu wanemeye gukora mu bice bimwe.

Ibyo bituma abaturage batanyurwa, bakarushaho kureba ikijisho Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.

Ibintu bijya gufata indi ntera, mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bahuriye i Bujumbura mu Burundi, bakorana inama yongeye kwanzura ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC ari ibiganiro.

Bivuze ko RDC yemeye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 bamaze igihe bahanganye.

Icyazamuye ibitekerezo by’abasesenguzi benshi ni uburyo Perezida wa RDC, Felix Antoine Thisekedi, yagaragaye arimo kubwira Umugaba Mukuru wa EACRF, Maj Gen Jeff Nyagah, asa n’umuha amabwiriza ku buryo bagomba gufata M23.

Akomeza ati "Ntimworohere M23. Byaba bibabaje abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntabwo mwaje ngo tugirane ibibazo, mubyitondere, mukorane n’abaturage."

Tshisekedi aba ari kumwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, ubona areba nk’uwaguye mu kantu.

Mu masaha make gusa abivuze, amahuriro y’abanyapolitiki mu mujyi wa Goma yahise atangira kwiyegeranya, asohora itangazo ko kuri uyu wa Mbere bafite imyigaragambyo ikomeye yamagana EACRF, icyo bise "ville morte."

Mu butumwa bahise basohora, Me Jimmy Nzialy Lumungabo na Éric Mumbere Bwanapuwa Lucky bagize bati "Ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 ni umunsi w’imyigaragambyo wo kwamagana ukuzarira no gukora ubusa kwa EAC, gusaba ko ingabo zayo zigenda niba zidashobora kujya ku rugamba hamwe na FARDC, no kwamagana ibintu byo gushyiraho agace katabamo intambara (zone tempon) bigaragaza ubufatanyacyaha bwa EAC kuri M23, ariko no gusaba ibohozwa ry’uduce twose twigaruriwe na M23."

Basabaga ko za butiki, amaduka, amashuri n’ibindi bikorwa byose urtese za farumasi n’amavuriro, "bigomba gufungwa umunsi wose kuri uyu wa Mbere i Goma."

Abakoraga imyigaragambyo kandi badukiriye urusengero rw’Abanyamulenge i Goma bararusenya. Amashusho yagaragaye, abarusenyaga baje kumanukana narwo bikaba bivugwa ko rwabagwiriye.

Igihe barusenyaga Imana irigaragaje maze itanga ibihano bikomeye. Abarusenyaga rurabagwiriye.

Ni ibyo byabaye kuri uyu wa Mbere. Ni gute byageze aha?

Ni EAC cyangwa ni Tshisekedi?

Muri Mata 2022, nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye muri Kenya, banzura ko imitwe yitwaje intwaro muri RDC ishyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.

Ni inama yanitabiriwe n’n’abarimo uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nk’indorerezi.

Muri Nzeri 2022, RDC na EAC basinye amasezerano yo kohereza ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu Ugushyingo 2022 nibwo byemejwe ko abasirikare ba Kenya bagera ku 1000, bageze i Goma.

Mbere y’uko izi ngabo zinjira, gusobanya imvugo byazamuye ibyo abaturage bari biteze, bakira izi ngabo nk’abacunguzi.

Ubwo yari kuri France 24 ku wa 19 Nzeri 2022, Tshisekedi yavuze ko ingabo za Kenya zizinjirira Bunagana.

Ni umujyi wafashwe na M23 ku ikubitiro, uri ku mupaka wa Uganda, ku buryo abaturage bibwiraga ko izi ngabo nizihagera, isasu rya mbere rizahita rivuga.

Abaturage bisanze ibirindiro by’izi ngabo biri i Goma, kugeza n’ubu nta sasu ziravuza.

Ahubwo, mu nama zikomeje kuba, mu myanzuro ntihaburamo ko igisubizo cya Politiki aricyo kizakemura ibibazo mu burasirazuba bwa RDC.

Bijya guhumira ku mirari, umutwe wa M23 waje guharira EACRF ibirindiro bya Kibumba n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo yari yarafashe, igaragaza kumvikana na EAC, kurusha uko baba basukanaho ibisasu.

Mu ukuboza 2022, Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye Umunya-Kenya, Gen Jeff Nyagah uyoboye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zagiye kugarura umutekano muri icyo gihugu.

Mu byo Tshisekedi yamusabye harimo gufatanya n’ingabo za Congo, ariko byose bigashingira ku mabwiriza azajya atangwa n’igisirikare cy’iyo Leta, FARDC.

Perezida Tshisekedi ubwo yakiraga Ingabo za EACRF mu Ukuboza 2022

Byari kuba bivuze ko niba FARDC irashe isasu rimwe, MONUSCO irasa irya kabiri, EACRF ikarasa irya gatatu.

Ni ibintu nyamara Tshisekedi yari azi neza ko bidashoboka, kuko amabwiriza agenga izi ngabo atangwa n’Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, bunganirwa n’inama y’abagaba b’abakuru b’ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango.

Byaje kugaragara ko inshingano ingabo za EAC zahawe, zitandukanye n’izo abanye-Congo bategujwe n’ubuyobozi bwabo.

Aho kugira ngo zirwane, bamwe mu banye-Congo ntibatinye no kuzishinja ko zitwara nk’izagiye mu bukerarugendo.

Abaturage bangishijwe M23

u gukomeza gutaba mu nama Ingabo za EAC, ubuyobozi bwa RDC bwabaye nk’ububwira abaturage ko Ingabo za EAC ari zo zizabakiza M23.

Ni umutwe abayobozi ba RDC bakunze kuvuga ko atari abanye-Congo, ko Leta itaganira n’umutwe w’iterabwoba, ko ahubwo abawugize bakwiye gusubira iwabo mu Rwanda.

Mu matangazo ya mbere, RDC yavugaga ko irimo guhashya M23, ariko nyuma abaturage bakabona yirukana ingabo za Leta ikanazinyaga ibikoresho, bibanza kugorana ngo Leta yumvishe abaturage ko ishobora gutsindwa urugamba.

Byatumye umujinya ubanza guturwa abasirikare bamwe, aho Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri RDC bwaje kugeza mu rukiko ba colonel babiri, baregwa uruhare mu gutuma Umujyi wa Bunagana ufatwa na M23.

Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia, bagejejwe mu rukiko baregwa ibyaha bine byo guhunga umwanzi yateye, guta intwaro, gusuzugura amabwiriza no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Undi waje gufungwa ni General Philémon Yav, aregwa kugirana umubano na Leta y’amahanga.

Hafunzwe kandi uwari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, Général Chirimwami, ahita ajyanwa muri gereza ikomeye ya Makala, i Kinshasa.

Mu kiganiro yagiranye na RFI na France 24 i New York, Perezida Felix Tshisekedi yagize ati "Yashinjwe na bagenzi be ko yabegereye mu izina ry’u Rwanda, abasaba kuzigirayo kugira ngo M23 ibashe gutambuka, yongere gufata umujyi wa Goma. Ni ibyo numvise, abagenzacyaha barimo kubikurikirana, nzamenya byinshi nimba nasubiye mu gihugu."

Undi wafunzwe ashinjwa gufatanya na M23 ni Colonel Sérge Mavinga, ndetse amakuru aheruka avuga ko yaje kugwa muri gereza ya Ndolo.

Ibyo byose byarushijeho kugaragaza M23 nk’umwanzi ukomeye ufatanyije n’u Rwanda, ijisho ribi rikarebwa EACRF itarimo kugira icyo ibafasha.

Ingaruka z’ibinyoma ni nyinshi

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aheruka kuvuga Perezida Tshisekedi yagiye asheta ingabo za EAC, kandi azi neza inshingano zazo.

Ni mu gihe zimaze muri RDC igihe gito cyane, ku buryo zari zikwiye guhabwa umwanya zikagaragaza icyo zishobora gukora.

Mu gukomeza gusiga icyasha izi ngabo, RDC yaje kwirukana shishi itabona abasirikare batatu b’u Rwanda bakoreraga ku cyicaro gikuru cyazo i Goma, nk’abo ari bo bazibuzaga gukora ibyo RDC izisaba.

Mukuralinda ati "Kugira ngo ziriya ngabo zirwane ni uko umutwe zashaka kurwanya uwo ari wo wose, bawusaba kugira ibyo ukora, ukanga. Wamara kwanga, umuhuza akora raporo, akayikorera abakuru b’ibihugu, akaba ari bo bonyine bafata icyemezo cyo kuvuga ngo noneho nimubarase, ariko ntabwo binjira, baje kurwana. Ariko bibaye ngombwa barwana, wumva inzira bigomba kunyuramo."

Kuba abayobozi barabeshye abaturage, ngo byoroshya no kubabwira ngo bajye mu muhanda, bagahita batangira kwigaragambya.

Yavuze ko bisa n’aho RDC irimo kwivana mu masezerano ya Luanda na Nairobi, agamije gushaka umuti ku bibazo biri mu burasirazuba bwayo.

Yakomeje ati "Niba ushaka kwivana mu masezerano , hari ibintu bibiri bishoboka. Ni ugukomeza kugira akavuyuyo muri kariya gace, cyangwa se ni ukuba wavuga ngo reka nshoze intambara kuri cya gihugu mpora nshija ko ari cyo kidutera."

Icyo gihe yavugaga ko hari icyizere ko ubuhuza bushobora gutanga umusaruro, byakwanga, wenda abahuza bakazasanga Congo ari yo iseta ibirenge.

Umutwe wa M23 umaze iminsi uva mu duce tumwe na tumwe wari warigaruriye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe.

Byanatumye umuhuza Uhuru Kenyatta abakira ku meza baraganira, mu gihe Leta ya Congo yo yatumiwe ngo bahure ikabyanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .