Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2015, mu Karere ka Musanze imirimo isanzwe yabaye ihagaritswe kugirango abahatuye bitabire imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake.
Ibi ni na ko byagenze mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse na hamwe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu Karere ka Huye, uretse Banki, indi mirimo isanzwe yahagaze ndetse n’abanyeshuri babaye bahagaritse amasomo kugirango bitabire iyo myigaragambyo nk’uko Umunyamakuru wa IGIHE uri yo abitangaza.
urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi rwatangiriye ku Murenge wa Ngoma, runyura mu Mujyi rwagati, rwerekeza kuri Gare, abigaragambya bakaza kurusoreza ku biro by’Akarere ka Huye.
Huye:
Gisagara: Imyigaragambyo yitabiriwe n’abaturage, abakozi mu nzego bwite za Leta, ndetse n’abikorera, aho bakoze urugendo ruva ku Kiliziya Gaturika ya Gisagara berekeza ku biro by’ako Karere.
Musanze: Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bitanu bahagurukiye ku biro by’Umurenge wa Muhoza, bazenguruka Umujyi wa Musanze, basoreza urugendo muri Sitade Ubworoherane, aho bateraniye hakavugirwa amagambo, bavuga ko "Bamaganye ifatwa ry’abahagaritse jenoside mu gihe bamwe mu bayiteguye n’abayikoze bakidegembya".
Prudence Kwizera (IGIHE i Huye) na Isaie Mbonyinshuti (IGIHE i Musanze)



















TANGA IGITEKEREZO