00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyigaragambyo y’abakozi bo ku kibuga cy’i Nairobi yakomeye mu nkokora RwandAir

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2026 saa 11:48
Yasuwe :

Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir, yasubitse izindi ngendo ebyiri zari ziteganyijwe kunyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi muri Kenya, nyuma y’ibibazo by’imikorere byakomotse ku myigaragambyo y’abakozi bo ku bibuga by’indege.

RwandAir yatangaje ko ingendo WB452 na WB453 zari ziteganyijwe ku wa 31 Kanama 2026 zahagaritswe kubera ibibazo bikomeje kugaragara mu mikorere y’ibikorwa byo kugenzura urujya n’uruza rw’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi.

Iyi sosiyete yavuze ko ikomeje gukurikirana uko ikibazo gihagaze no gukorana n’inzego bireba kugira ngo igabanye ingaruka zigera ku bagenzi. Abari bafite amatike y’izo ngendo bazongera gutegurirwa izindi ngendo.

Iki kibazo cyaje nyuma y’uko ibikorwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta n’ibindi bibuga by’indege muri Kenya bihungabanye kubera imyigaragambyo y’abakozi bo mu nzego zishinzwe imikorere y’ibibuga by’indege n’indege za gisivili.

Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko abakozi b’Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege muri Kenya (KAA) n’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili (KCAA) bagabanyije ibikorwa byabo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye bimwe mu bibazo biri mu kazi kabo. Ibi byatumye indege nyinshi zitinda guhaguruka ndetse n’abagenzi benshi batinda ku bibuga by’indege.

Kugeza ubu, KCAA yatangaje ko ibiganiro n’abakozi bitaragera ku musaruro ushimishije, mu gihe indege zimwe zakomeje gutinda cyangwa zigahindurirwa inzira.

Mbere y’izi ngendo WB452 na WB453, RwandAir yari yatangaje ko yahagaritse ingendo WB402 na WB403 zari ziteganyijwe ku wa 30 Kanama 2026 kubera ibibazo by’imicungire y’ingendo z’indege byari byagaragaye kuri JKIA.

Icyo gihe, RwandAir yari yavuze ko abagenzi bari bafite amatike y’izo ngendo bazongera gutegurirwa izindi ngendo, mu gihe itsinda ryayo ryakoraga ibishoboka kugira ngo rigabanye ingaruka zishobora guterwa n’iki kibazo.

Kugeza ubu, RwandAir ikomeje gukorana n’abagenzi bagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’ingendo kugira ngo babone ubundi buryo bwo gukomeza ingendo zabo.

RwandAir yasubitse izindi ngendo ebyiri kubera imyigaragambyo y’abakozi bo ku kibuga cy’i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages