Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2013, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, habereye umwiherero wahuje abacamanza bo mu nkiko zose z’igihugu na bamwe mu bandi bakozi b’inkiko ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ubuyobozi mu kuboneza imikorere y’inkiko no gutanga ubutabera bunoze”.
Umwiherero watangijwe ku mugaragaro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof Sam Rugege. Atangiza umwiherero yashimiye abacamanza umusaruro mwiza bagezeho uyu mwaka ndetse n’isura nziza bakomeje guhesha ubucamanza bw’u Rwanda, imbere mu gihugu no hanze yacyo. Yasabye abitabiriye umwiherero kutirara no gukomeza guteza imbere iyo sura nziza.
Yibukije ko ubwigenge bw’abacamanza butabuza ko bagira ibyo babazwa (accountability), kandi ko Urwego rw’Ubucamanza rwuzuzanya n’izindi nzego kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyiyemeje. Ni muri urwo rwego hatanzwe ibiganiro bitandukanye kuri gahunda nkuru z’igihugu zirimo iya “Ndi Umunyarwanda” n’uruhare rw’abacamanza muri izo gahunda.
Ku munsi wa mbere hatanzwe ibiganiro bitatu ndetse hanatangwa ubuhamya bwite bw’Abacamanza bamwe ku mateka yaranze Igihugu.
Aho igihugu kigeze mu bumwe n’ubwiyunge
Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na : Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, harebwa aho igihugu kigeze mu bumwe n’ubwiyunge.
Iki kiganiro cyibanze ahanini mu kugaragaza uruhare abacamanza bagira muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bityo biyemeza Gushyigikira gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" no kuyimakaza mu kazi kabo ka buri munsi; Gufatanya n’abandi mu gusobanura gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu kazi ndetse n’aho batuye; Kwimakaza imikorere ituma abagana inkiko batababonamo ikindi uretse ubunyarwanda; Kurangwa n’imyitwarire ituma hatabaho ukwishishanya hagati yabo n’abandi bakorana no Kwirinda no kurwanya ibikorwa byose biganisha ku macakubiri ayo ari yo yose.
Umucamanza mu mateka y’u Rwanda
Ikiganiro cya kabiri cyibanze ku ruhare rw’umucamanza mu mateka y’u Rwanda, cyatanzwe na Senateri Bizimana Jean Damascène, aho yagaragaje uko ubucamanza bw’u Rwanda bwagiye burangwa no kubogama, kuba igikoresho cya politiki mbi yaranze u Rwanda mu bihe byashize no kurebera ubwicanyi n’akandi karengane kagiye gakorerwa Abanyarwanda.
Ku bijyanye n’iki kiganiro abari mu mwiherero biyemeje Gukomeza gukosora amateka mabi yaranze ubucamanza, baca imanza z’intabera kandi barwanya akarengane ako ari ko kose; no Gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gukomeza kubaka igihugu kigendera ku mategeko, hirindwa umuco mubi wo kudahana.
Ibikomere by’Abanyarwanda n’uburyo bwo kubikira
Ikiganiro cya gatatu cyatanzwe kirebana n’ibikomere by’Abanyarwanda n’uburyo bwo kubikira, cyatanzwe na Dr Naasson Munyandamutsa, Umuyobozi wungirije wa IRDP. Muri rusange, iki kiganiro cyagaragaje ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku muryango nyarwanda, haba ku bantu ku giti cyabo cyangwa ku bice bitandukanye by’Abanyarwanda, ndetse n’imiti ishoboka mu kuvura ibikomere byatewe n’iyo Jenoside.
Iki kiganiro cyakurikiwe n’ubuhamya bwite bwatanzwe n’abacamanza batandukanye, ku karengane bakorewe bo ubwabo n’akakorerwaga bagenzi babo biganaga, bakoranaga cyangwa se bari baturanye. Abari mu mwiherero biyemeje Kuvugurura uburyo bakira ababagana, bazirikana ko muri bo hari abafite ibikomere bitandukanye bikomoka ku mateka Abanyarwanda banyuzemo. Nyuma yo kubona ko bamwe mu bitabiriye umwiherero na bo bafite ibikomere bikomoka ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cyashize, biyemeje kujya barenga kuri ayo mateka banyuzemo mu gihe cyo gufata ibyemezo, bagaca imanza zishingiye ku mategeko, bashyize ku ruhande amaranga mutima akomoka kubyatanyije Abanyarwanda.
Uruhare rw’abayozi b’inkiko mu gutanga ubutabera
Ku munsi wa kabiri hatanzwe ibiganiro bitanu, icya mbere cyarebaga uruhare rw’abayozi b’inkiko mu gutanga ubutabera, cyatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, Rukundakuvuga François Regis.
Abari mu mwiherero biyemeje gukomeza gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze; kugabanya isubika ry’imanza rya hato na hato; gukora uko bashoboye bakongera ubudakemwa mu manza baca; gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zisanzweho zo kugabanya ibirarane by’imanza aho bikiri no gufata izindi ngamba ku buryo izo manza z’ibirarane zarangira; gukora ibishoboka byose kugira ngo iminsi imanza zimara mu nkiko igabanuke; gushyiraho gahunda ihamye yo kwongerera ubushobozi Abacamanza kugira ngo ubudakemwa bw’imanza bwiyongere; mu gihe cyo gutanga raporo ku manza zajuririwe, hazajya hagaragazwa imanza zahinduwe n’icyahinduwe icyo aricyo; gukurikirana uko inama ntegurarubanza ikorwa mu nkiko bayobora hagamijwe gutegura iburanisha mu buryo bworoshye no kwumvikanisha ababuranyi aho bishoboka; amahugurwa y’abayobozi b’inkiko n’abanditsi b’inkiko ku nama ntegurarubanza; no kwisuzuma no guhuriza hamwe imikorere no kuyinoza.
Uruhare rw’urwego rw’ubucamanza mu kugera ku ntego za EDPRS2
Ikiganiro cya kabiri cyo ku munsi wa kabiri cyarebaga uruhare rw’urwego rw’ubucamanza mu kugera ku ntego za EDPRS2 , cyatanzwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver. Muri rusange iki kiganiro cyagaragaje aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze n’aho rugana ndetse na gahunda zitandukanye ziriho mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu .
Iki kiganiro kuri EDPRS 2 cyujujwe n’ikindi cyatanzwe na Hategekimana Daniel, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Rukiko rw’Ikirenga, cyavugaga ku igenamigambi y’Urwego rw’Ubucamanza mu myaka itanu iri imbere.
Abari mu mwiherero biyemeje gukomeza ingamba zituma ubutabera bw’u Rwanda bugira isura nziza ikurura abashoramari. Gukomeza kwihutisha imanza z’ubucuruzi n’izindi zose zifite aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu muri rusange no kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi Inkiko zitanga.
Imyitwarire y’abacamanza
Ikiganiro cya gatatu cyo ku munsi wa kabiri cyarenaga n’imyitwarire y’abacamanza, cyatanzwe Kaliwabo Charles, Perezida w’Urukiko Rukuru. Muri iki kiganiro hagaragajwe imyitwarire mibi abacamanza bagomba kwirinda mu kazi kabo, ndetse n’indangagaciro zigomba kubaranga kugira ngo abaturage barusheho kugirira icyizere ubucamanza. Abari mu mwiherero biyemeje gukomeza kurangwa n’imyitwarire y’ubunyangamugayo no kuba intangarugero, ibyo bituma ababagana bakomeza kugirira Urwego rw’Ubucamanza icyizere; kugira imyitwarire n’imikorere izira ruswa no kudahishira abayirangwaho.
Uruhare rw’umucamanza muri gahunda z’igihugu
Ikiganiro cya nyuma cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston cyarebanaga n’uruhare rw’umucamanza muri gahunda z’igihugu. Muri rusange iki kiganiro cyibanze mu kugaragaza uburyo umuntu mbere yo kuba umucamanza aba ari Umunyarwanda; bityo akaba arebwa na gahunda z’igihugu nk’abandi Banyarwanda.
Abari mu mwiherero bamaze gusobanurirwa uruhare rw’ubucamanza muri gahunda y’igihugu biyemeje kujya baca imanza bazirikana inyungu rusange no kwita ku ngaruka z’ibyemezo bafata ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, ubukungu bw’igihugu ndetse no ku bikorwa remezo.



















TANGA IGITEKEREZO