Iyi Nama yatangijwe n’Ijambo Perezida wa Repubulika ageza ku Banyarwanda buri mwaka, abagaragariza uko Igihugu gihagaze.
Perezida Paul Kagame yibukije ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ari umwe mu myihariko y’u Rwanda, uhuza Abanyarwanda kugira ngo barebere hamwe uko Igihugu gihagaze ndetse banafate ingamba zo kurushaho kugiteza imbere.
Yagaragaje ko muri rusange inzego zose zigize ubuzima bw’Igihugu cy’u Rwanda zihagaze neza kandi ko gikomeje guharanira kubana neza n’amahanga. Yibukije kandi ko Abanyarwanda bazakomeza kubumbatira ubumwe bwabo, gutekereza mu buryo bwagutse ndetse no kunoza ibyo bakora, aho bitagenze neza bakabibazwa.
Nyuma yo kugezwaho raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yatanzwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, hatanzwe ibiganiro ku Iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku muturage; Kuzirikana amateka ya Jenoside, tubumbatira indangagaciro zacu n’Uruhare rwo kuzigama mu iterambere ry’Igihugu.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Umurenge Sacco kugira ngo zibafashe kwivana mu bukene vuba no kwigira.
2. Kunoza imikorere y’Umurenge Sacco muri rusange kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.
3. Gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.
4. Kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo igihugu gishobora guhunika mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze .
5. Guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.
6. Gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zikibangamira ireme ry’uburezi mu byiciro byose uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru.
7. Gukomeza gushishikariza abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.
8. Kurushaho kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kongera imbaraga mu kurutoza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda( abanyeshuri , urubyiruko rwo muri diaspora…)
9. Gukomeza kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside no gukemura ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside bagihura nabyo birimo ihungabana.
10.Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire (Ejo Heza) no gukangurira abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO