Isuku muri uyu mujyi ntabwo yizanye kuko byasabye politiki ihamye ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwimakaza imibereho myiza y’Abaturarwanda. Igikomeye, rwari urugendo rwo guhindura imyumvire y’abaturage ku buryo bumva neza ko isuku ari ingenzi kandi ko bagomba kuyigiramo uruhare.
Uko gusa neza k’Umujyi wa Kigali ntabwo byikora, kuko hari abakora umunsi ku wundi kugira ngo uhore ubera abandi icyitegererezo. Abo barimo na Musabyimana Agnes, udashobora kugoheka mu gihe Kigali idasa neza. Umunsi we wose, yawuhariye isuku y’Umujyi wa Kigali.
Atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Kuva mu 2007, uyu mubyeyi w’imyaka 60 y’amavuko akora isuku mu muhanda.
Niba ukunze kunyura mu muhanda uhuza Camp Kigali n’ahazwi nko mu Kanogo, uzamubona kenshi guhera Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba, akorana isuku akanyamuneza, ubona ko yishimira ibyakora.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Iyo nkigera mu muhanda ntangira kwita ku bintu by’imyanda abantu bawutayeho. Nkabitoragura mbishyira mu mifuka n’indabo zifite ikibazo ngenda nzikuramo.”
Iyo muganiriye, akwereka uburyo akunda aka kazi kuko uretse kuba atewe ishema n’uruhare agira mu isuku y’Umujyi wa Kigali, anishimira ko kamufasha mu buzima bwa buri munsi bw’umuryango we.
Mbere yo kwinjira muri aka kazi, Musabyimana yacururizaga ku muhanda, abazwi nk’abazunguzayi, kuri ubu akujije abana batanu kandi yabonye ubushobozi bwo kubarihira amashuri yisumbuye.
Ati “Nta mwana wanjye wigeze asabiriza cyangwa ngo abe imbobo. Ikindi ikintera imbaraga ni ukubona umujyi wacu usukuye, abadusuye bakabona ko umeze neza nanjye ubwanjye nabigizemo uruhare.”
Musabyimana yasobanuye ko hari bake batarumva ko badakwiye kwanduza imihanda, icyakora iyo abonye bene abo, abakebura, akabibutsa icyerekezo cy’abanyamujyi.
Yavuze ko kuba imirimo y’abakora isuku mu mihanda ishimwa ku rwego mpuzamahanga na byo biri mu bimutera ishema.
Hari ubwo umuyaga mwinshi umanura amababi y’ibiti bikikije imihanda, akayanduza, ariko Musabyimana ntajya abyinubira, kuko azi neza ko ibyo biti na byo bifite umumaro munini ku buzima bwa muntu.
Yerekanye ko mu gihe igiti kiguye nko mu muhanda, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zibafasha gutegura umuhanda hifashishijwe ibikoresho byabugenewe na bo bagakubura nk’uko bisanzwe.
Ubuzima bwe butari mu kazi ni ubusanzwe. Ni ugusenga, gukora isuku no kwizihirwa ari kumwe n’umuryango we, utibagiwe no kwita ku buzukuru.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!