00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impirimbanyi y’isuku: Imyaka 18 Musabyimana yarahariye umutima we Kigali icyeye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 May 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Amashashi mu mihanda ya Kigali yabaye amateka, ntushobora kubonamo ibishishwa by’imineke, iby’ibisheke n’indi myanda iyo ari yo yose ku buryo ugeze mu mujyi wa Kigali wese ataha yirahira isuku yahasanze.

Isuku muri uyu mujyi ntabwo yizanye kuko byasabye politiki ihamye ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwimakaza imibereho myiza y’Abaturarwanda. Igikomeye, rwari urugendo rwo guhindura imyumvire y’abaturage ku buryo bumva neza ko isuku ari ingenzi kandi ko bagomba kuyigiramo uruhare.

Uko gusa neza k’Umujyi wa Kigali ntabwo byikora, kuko hari abakora umunsi ku wundi kugira ngo uhore ubera abandi icyitegererezo. Abo barimo na Musabyimana Agnes, udashobora kugoheka mu gihe Kigali idasa neza. Umunsi we wose, yawuhariye isuku y’uyu mujyi benshi bakunze kwita uw’abeza.

Atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Kuva mu 2007, uyu mubyeyi w’imyaka 60 y’amavuko akora isuku mu muhanda.

Niba ukunze kunyura mu muhanda uhuza Camp Kigali n’ahazwi nko mu Kanogo, uzamubona kenshi guhera Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba, akorana isuku akanyamuneza, ubona ko yishimira ibyo akora.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Iyo nkigera mu muhanda ntangira kwita ku bintu by’imyanda abantu bawutayeho. Nkabitoragura mbishyira mu mifuka n’indabo zifite ikibazo ngenda nzikuramo.”

Iyo muganiriye, akwereka uburyo akunda aka kazi kuko uretse kuba atewe ishema n’uruhare agira mu isuku y’Umujyi wa Kigali, anishimira ko kamufasha mu buzima bwa buri munsi bw’umuryango we.

Mbere yo kwinjira muri aka kazi, Musabyimana yacururizaga ku muhanda, abazwi nk’abazunguzayi, kuri ubu akujije abana batanu kandi yabonye ubushobozi bwo kubarihira amashuri yisumbuye.

Ati “Nta mwana wanjye wigeze asabiriza cyangwa ngo abe imbobo. Ikindi ikintera imbaraga ni ukubona umujyi wacu usukuye, abadusuye bakabona ko umeze neza nanjye ubwanjye nabigizemo uruhare.”

Musabyimana yasobanuye ko hari bake batarumva ko badakwiye kwanduza imihanda, icyakora iyo abonye bene abo, arabakebura, akabibutsa icyerekezo cy’abanyamujyi.

Yavuze ko kuba imirimo y’abakora isuku mu mihanda ishimwa ku rwego mpuzamahanga na byo biri mu bimutera ishema.

Hari ubwo umuyaga mwinshi umanura amababi y’ibiti bikikije imihanda, akayanduza, ariko Musabyimana ntajya abyinubira, kuko azi neza ko ibyo biti na byo bifite umumaro munini ku buzima bwa muntu.

Yerekanye ko mu gihe igiti kiguye nko mu muhanda, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zibafasha gutegura umuhanda hifashishijwe ibikoresho byabugenewe na bo bagakubura nk’uko bisanzwe.

Ubuzima bwe butari ubwo mu kazi ni ubusanzwe. Ni ugusenga, gukora isuku no kwizihirwa ari kumwe n’umuryango we, utibagiwe no kwita ku buzukuru.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushima uruhare rw’abakora isuku ku mihanda n’ubusitani bwawo kuko biwufasha gukomeza gusa neza, uniyemeza kongeramo urubyiruko.

Ibyo byatumye ku wa 5 Gicurasi hongerwamo imbaraga, koperative z’urubyiruko zongerwa muri gahunda yo gukora isuku hagamije kuyinoza.

Umuvugizi Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo bushya bugamije guha urubyiruko akazi no kongerera umushahara abakora muri urwo rwego ndetse bakabasha kubaho neza.

Ati “Gukorana na koperative z’urubyiruko bizatuma amafaranga abakora isuku bahembwaga yiyongera abe 60.000 Frw ku kwezi kuko yari ari munsi yayo. Umubare w’abakora ako kazi na wo uziyongera hazemo n’urubyiruko rufite ubushomeri n’imiryango y’ubushobozi buke idafite akazi.”

Ntirenganya yemeje ko abakora isuku mu mujyi wa Kigali bawufatiye runini, na bo bikabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ubusanzwe abakora isuku ku mihanda n’ubusitani i Kigali bahembwa hagati ya 40.000 Frw na 50.000 Frw ku kwezi.

Akazi ke mu myaka 18, ni ugusukura Umujyi wa Kigali kandi aterwa ishema n'umusanzu we
Uyu mubyeyi nta kindi akora usibye isuku. Asaba abantu bose kurangwa n'isuku aho bari hose
Mu masaha yose y'umunsi, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haba hari abantu bari gukora isuku
Umujyi wa Kigali ukomeje kwimakaza gutera ibiti hirya no hino kugira ngo bifashe abawutuye guhumeka umwuka mwiza
Isuku y'Umujyi wa Kigali yabaye ikimenyabose ku Isi
Yaba mu Mujyi rwagati no mu nkengero zawo, uhasanga abantu bameze nka Musabyimana bakora isuku
Isuku ikorwa na Musabyimana, ishyigikirwa n’ibikorwa remezo byubakwa hirya no hino mu mujyi
Isuku irangwa mu mujyi wa Kigali ituma abakora ibikorwa by'imyidagaduro bisanzura
Aho wagera hose, Kigali irisa mu bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages