Kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena mu nama yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, imwe muri yo yanenzwe kwerekana igenamigambi rinini kugirango yemererwe gukorera mu Rwanda, byagera mu gihe cy’ibikorwa bikaba iyanga.
Muri iyo nama ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyagaragaje ko hari imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta itagira icyo imarira abaturage b’aho ikorera cyangwa igakora bike ugereranyije n’ingengo y’imari iba yagaragaje ko izakoresha ibikorwa runaka.
Kuri iyi ngingo hatanzwe urugero rw’umwe mu miryango wagaragaje ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 60 uzakorera abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hasuzumwa ibyo wakoze bagasanga bingana na miliyoni eshanu.
Muvunyi Reuben, umwe mu bakozi b’Umuryango mpuzamahanga utegamuiye kuri Leta ADRA Rwanda, yavuze ko iki kibazo kiba gake kubera rimwe na rimwe gutenguhwa n’inkunga baba bategereje.
Yagize ati “Ibyo kugaragaza ibikorwa byinshi tugakora bike bikunze kuba cyane cyane iyo twateguye imihigo inkunga tuba duteze mu mahanga zikabura cyangwa zigatinda ugasanga ibyo twateganyije gukora ntitubikoze mu gihe.’’
Uyu mukozi avuga ko bidakunze kubaho cyane, akagaragaza ko bakunda guhura n’ikibazo cyo kubona inkunga nkeya zidahaza ibyifuzo by’Abanyarwanda.
Hope Tumukunde, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko iyi miryango ifite byinshi yunganira Leta nubwo hatabura bamwe bashobora kugaragaza ibintu ntibabikore uko biri.
Yongeyeho ko iyo bigaragaye badaceceka, asaba abayobozi kujya bagenzura iyi miryango kandi bakayigenera ibyo ikora bijyanye na gahunda uturere ikoreramo dufite.
Yagize ati “Iyo bigaragaye ko hari ibikorwa biyemeje batakoze, turabahwitura nubwo nta barakabya ngo bananirane. Iyi miryango igomba kureba muri gahunda akarere kihaye na yo igahitamo ibyo ikora bijyanye n’ibyo biyemeje kandi babifitiye ubushobozi. Ni inshingano z’ubuyobozi kubayobora zikabereka aho bagomba gukorera.”
Iyi nama ngarukamwaka y’Umujyi wa Kigali n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, igamije kureba niba ibyo iyi miryango yasezeranye ibikora nkuko yabisezeranye.



















TANGA IGITEKEREZO