Uyu muhanda yasenywe n’imvura yiriwe igwa kuwa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.
Amakuru agera kuri IGIHE n’uko kugeza ubu nta modoka ziri kugera ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya. Nta n’imodoka ziri gutwara amata ku ikusanyirizo i Mukamira mu Karere ka Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon, yabwiye IGIHE, ko iyi mvura yangije ibintu byinshi ndetse uyu muhanda ubu utarimo gukoreshwa.
Ati “Yaguye ijoro ryose bituma umuhanda ucika ndetse ubu inzu zirimo zirasenyuka ziri gutwarwa n’inkangu.”
Yongeyeho ko iyi mvura yanatwaye hegitari esheshatu z’amaterasi yari arimo gukorwa ndetse barimo gushakisha inzira abanyamaguru bakoresha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!