Iyo uteze amatwi imbwirwarumame cyangwa ugasoma inyandiko zose z’abantu babashije kugera ku bintu bidasanzwe usanga bahuriza cyane ku ngingo ivuga ko kugira igitekerezo aribyo bihenze kurusha irindi shoramari wakora ariko bakongeraho ko kugira igitekerezo ntugerageze na gato kugishyira mu bikorwa ngo byange cyangwa byemere, icyo gihe n’icyo gitekerezo ntacyo kiba kimaze.
Byaravuzwe bisubirwamo kenshi ko Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu baguma ku ijambo bijeje abaturage. Ibi byagiye byigaragaza imyaka yose kugeza n’uyu munsi cyane cyane ibikorwaremezo birimo imihanda myinshi yavuguruwe, iyaguwe n’indi mishya yagiye ihangwa.
Hari kandi ibibuga by’imikino nk’umupira w’amaguru, Basketball, amashanyarazi, amazi, amashuri , amavuriro n’ibindi. Urebye aho Perezida Kagame yagiye atangaza ko hazashyirwa igikorwaremezo runaka akabivuga mu ijambo rye, ni gake cyane wasanga icyo gikorwa kitarahashyizwe. Sinzi uko abigenza!
Muri iyi nkuru ndaza kwifashisha ijambo yavugiye mu Karere ka Ngoma kuwa 23 Nyakanga 2017, icyo gihe yari yagiye gushaka amajwi muri ako Karere no kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu .
Mu ijambo rye yatangiye yibutsa abanye-Ngoma ko hari imihanda minini icyo gihe yarimo ikorwa , hari umuhanda Kayonza – Rusumo n’umuhanda Kibungo-Ramiro-Bugesera-Nyanza . Yerekaga abaturage ba Ngoma ko ayo ari amahirwe bafite ko iyo mihanda minini ihurira muri Ngoma. Yagize ati “Mugihe gito izaba yarangiye, tuzaba dufite imihanda myiza”
Ku bantu batuye cyangwa bakoreye mu Karere ka Ngoma cyane cyane mu mujyi waho wa Kibungo , bahurizaga ku mvugo y’uko uwo mujyi wakuraga nk’isabune, mbese umucuruzi umwe yateraga imbere hari abandi babiri bahavuye berekeza i Kigali cyangwa ahandi bigatuma iterambere ryaho rigenda gahoro cyane .
Uyu mujyi kandi wari ufite ibikorwaremezo bicye cyane ku buryo byasabaga kubyongera no kuvugurura ibihasanzwe. Mu ijambo rya Perezida Kagame yakomeje agira ati “Hari n’ibindi nifuza ko tuzafatanya nabyo tukabiteza imbere; ibikorwaremezo, uyu mujyi wa Ngoma ndashaka ko uhindura isura bidatinze”.
Ibikorwaremezo ni byo bitanga isura nshya y’ahantu runaka kandi bikanatanga icyizere ku bashoramari baba aba hafi n’aba kure kuko icyo cyizere Leta iba yahashyize ikahashora amafaranga, n’abaturage basanzwe bacyuriraho bakahashyira ayandi ari na byo birimo kuba mu mujyi wa Ngoma ubu.
Ni gake cyane , yewe njye bwari n’ubwa mbere numvise Umuyobozi uri ku rwego rwa Perezida w’igihugu yishinja ikosa mu ruhame ku bintu bitagenze neza. Ubusanzwe tumenyereye imvugo igira iti “Umwami ntiyica hica rubanda”, bivuze ko umwami nta cyasha agira.
Gusa siko byagenze kuri Perezida Kagame kuri uwo munsi kuko we yarebye isura umujyi wa Ngoma wari ufite muri icyo gihe asanga idahinduka ndetse anemera ko nawe hari ibyo atakoze byari bikenewe kugira ngo izo mpinduka yitsagaho ziboneke .
Yabivuze muri aya magambo “….Hari isura umujyi wa Ngoma ugifite isa n’iya kera idakwiye ariko kuba bikimeze gutya nanjye ndi mu bibaramo ko dufite ibyo tugomba kuba twarakoze tutakoze , turaza kubikora rero; aba bayobozi dukorana , nimurangiza kuduha icyizere cyanyu itariki 4 Kanama , uzaba yakomeje , ndumva nzatangiriraho mbibabaza uko twabigenza kugirango iyo sura ihinduke; Kuko izagomba guhinduka byanze bikunze….”
Isura y’Umujyi wa Ngoma yarahindutse nk’uko byifujwe n’Umukuru w’igihugu?
Ufashe umuhanda Kayonza-Rusumo , Akarere Ka Ngoma gatangirira mu Murenge wa Remera aho gahana Imbibi n’Akarere ka Kayonza . Umuhanda ujya Rusumo waraguwe ushyirwaho amatara ( Bibereye ijisho nijoro).
Iyo winjiye mu mujyi wa Ngoma wakirwa na Stade y’akarere yubakiwe abantu ibihumbi bitatu akaba ari nayo stade ikipe ya Etoile de l’Est yakiriraho imikino yayo yo mu rugo. Twibutse iyi kipe yamaze kugaruka mu cyiciro cya mbere , bikaba byitezwe ko umujyi wa Kibungo ugiye kurushaho kwakira abashyitsi benshi bajya kwihera amaso ruhago – ibi nabyo byahinduye isura y’umujyi wa Ngoma ku rwego ruri hejuru.
Ikindi gikorwaremezo cyo ku rwero rwo hejuru ni hotel ifite ibyuma bikabakaba 200 na yo yubatswe ikanuzura muri iyi myaka itandatu ishize.
Ntabwo twavuga ibimaze guhindura isura ya Ngoma ngo twiyibagize gare iherutse kuzura isimbura iyari isanzwe. Yuzuye itwaye miliyoni 750Frw ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka hagati ya 150 na 200.
Kugeza ubu Akarere ka Ngoma kamaze kubaka imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Kibungo ireshya na kilometero 11.5 hakaba hateganyijwe izindi kilometero 3.6 nazo z’imihanda ya Kaburimbo. Iyi mihanda izaba yarangiye muri Nyakanga 2024.
Kiliziya Gatorika yari isanzwe ifite inyubako zishaje cyane harimo na Katederali ya Kibungo ndetse na Centre Saint Joseph byose byaravuguruwe kandi biragurwa. Iyo uhanyuze ubona isura nshya y’uyu mujyi wa Kibungo cyane ko byitegeye umuhanda munini unyura muri uyu mujyi rwagati.
Hari izindi nyubako zirimo kuzamurwa zizahindura umujyi ku buryo bugaragara , aho harimo inyubako y’urugaga rw’abikorera (PSF) ndetse n’indi nyubako izashyirwa mu kibanza cyahoze gikoreshwa na ONATRACOM – iyo nyubako izazamurwa ku bufatanye na Anglican Church of Rwanda.
Kuva muri 2017 kugeza muri 2023 leta y’u Rwanda imaze gushora mu mujyi wa Kibungo 23.310.320.000 Frw yose yashyizwe mu bikorwaremezo ahanini ubona ko byamaze guhindura isura y’umujyi w’Akarere ka Ngoma nkuko byari biteganyijwe.
Eng.Celestin Mutabazi uyobora ishami ry’ibikorwaremezo i Ngoma, avuga ko umwaka utaha uzajya kurangira ibikorwa byo guhindura isura n’ubuzima bw’abanya-Kibungo bimaze gushorwamo arenga 39.310.320.000Frw
Imibare ubwayo irerekana ko umurongo Umukuru w’Igihugu yatanze igihe yiyamamazaga wamaze kunoga, imvugo niyo ngiro , ahasigaye n’ahabaturage batuye i Ngoma ndetse n’abahavuka basabwa kujya kubyaza umusaruro ibyo bikorwa byose leta imaze gushoramo imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!