Kimwe mu byemezo byahagurukije Abanyaburayi, ni icyo mu myaka ya 1998, cyo kwirukana imwe mu miryango itari iya leta (ONG), yashakaga kwivanga mu miyoborere y’igihugu indi igakorana n’abanzi b’u Rwanda mu kubabwira aho bagaba ibitero byo guhungabanya umutekano.
Bitewe n’ibihe u Rwanda rwarimo by’ubukene bukabije, ikibazo cy’impunzi n’umutekano muke waterwaga n’abacengezi, hari imiryango myinshi itari iya leta yakoreraga mu gihugu no mu mpunzi z’Abanyarwanda.
Imikorere y’imwe muri iyo miryango yari igamije kwigisha amacakubiri no guhungabanya umutekano w’igihugu kuko imyinshi yagiye yerekwa imikoranire ifitanye n’abanzi b’u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yahishuye ko icyo gihe hari imwe mu miryango itegamiye kuri leta yakoranaga n’interahamwe na Leta y’Abatabazi.
Ati “Hari n’iyahunganye nabo bajya muri Zaïre, baragarukana iza no gutera amahane ivuga ngo abanyarwanda bibashyira mu byabo [mu mitungo] nibabe baretse babanze bajye mu nkambi mu Rwanda”.
Iki cyifuzo cy’iyo miryango cyari kigamije ‘gusaba amafaranga kugira ngo ikomeze kurira ku mpunzi z’Abanyarwanda’.
Rutaremara avuga ko Leta yabyanze ikavuga ko abantu bafite imitungo yabo bagomba kuyijyamo, bakajya mu nzu zabo bagatangira gukora bakiteza imbere.
Ati “Iyo miryango yari yaramenyereye gutegeka mu Rwanda, itera amahane, iyo yateraga amahane barayirukana bati ’ntimuzongere kugaruka.’ Hari imwe yakoranaga na za FDLR n’abandi, yose barayirukana kuko bakoranaga n’umwanzi bakabuza na leta gukora”.
Mu gihe u Rwanda rwari rushyize imbere ubumwe n’ubwiyunge, imiryango yirukanywe yigishaga urwango n’amacakubiri igamije gusubiza igihugu mu icuraburindi.
Rutaremara ati “Bakaza kwigisha amacakubiri, uko tugeragezaga kureba uko Abanyarwanda bajya hamwe, bakigisha amacakubiri”.
Iyo miryango yose bayihaye amasaha ngo ive mu gihugu, Abanyaburayi barasakuza ariko biza gushira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!