Expo ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bihuriza hamwe abantu b’ingeri zose baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Byari bimaze kumenyerwa ko kuva mu mpera za Nyakanga kugeza mu ntangiriro za Kanama buri mwaka haba imurikagurisha mpuzamahanga rihuriza ibihumbi by’abantu i Gikondo.
Muri iri murikagurisha ba rwiyemezamirimo, ibigo by’imbere mu gihugu n’ibyo hanze byegereza Abanyarwanda serivisi bitanga ndetse bikabafasha kuzisobanukirwa.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bapfakurera Robert, yavuze ko muri uyu mwaka, imurikagurisha mpuzamahanga ritazaba muri Kanama nkuko bisanzwe.
Yagize ati “Uyu mwaka imurikagurisha ryari kuzaba mu kwezi kwa munani nkuko bisanzwe, ariko ntabwo turabireka burundu turateganya ko ryaba mu kwa 12. Turabiteganya kuko iki cyorezo ibintu bigenda bihinduka urabona ko indege zatangiye gukora, ejo n’ibindi byose bizatangira gukora. Rero turavuga ngo muri aya mezi ane asigaye turateganya ko mu kwa 12 twakora imurikagurisha.”
Ni imurikagurisha ryagiye rigaragaraho kwitabirwa n’abantu benshi. Mu mwaka ushize ryari riteganyijwe kwakira abarenga ibihumbi 400. Ni umubare watumye PSF itekereza ku ngamba zo kwirinda COVID-19 maze itekereza kwimurira imurikagurisha i Gahanga nk’ahantu hisanzuye hazafasha abantu guhana intera, gukaraba intoki n’ibindi bijyanye n’ingamba zo kwirinda.
Ati “Ibyo byose turabizi wenda mu myiteguro dufite ntabwo turabyuzuza neza bihagije, ariko twateganyaga yuko twayikorera ahantu hanini bishoboka yuko hashobora kubaho intera. Turacyabikoraho inyigo n’ubushakashatsi uburyo twabikora ariko turi mu nzira zo kubikora aho dushobora kuba twanayikorera na Gahanga aho dufite ikibuga kinini cyane.”
Bapfakurera yavuze ko hari kwegeranywa ubushobozi bw’ibikeneye gukorwa, ku buryo mu Ukuboza byose byaba byabonetse imurikagurisha rikaba.
Ati “Ni ibintu bitaruzura neza ariko turi kubishyiramo imbaraga nyinshi tureba ko byashoboka.”
Iryo murikagurisha riteganyijwe kuba ku nshuro ya 23 ngo rizaba mu buryo busanzwe Abanyarwanda bagaragaza ibyo bakora. Mu busanzwe ryitabirwa n’Abanyarwanda bagera kuri 90% bagaragaza ibyo bakora.
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Expo ikarushaho kwitabirwa n’abantu benshi biganjemo abamurika, PSF yakoze inyigo yo kwimurira ibikorwa byaryo ahantu hagutse kurusha aho risanzwe ribera kuri Expo Ground i Gikondo.
Icyifuzo cyo kwimurira ibikorwa bya Expo ahantu hagutse [Gahanga aho PSF ifite ikibanza] cyatanzwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Rwanda) ku nshuro ya 18 mu 2015.
Ibikorwa bya Expo byatangiye mu 1978, icyo gihe byategurwaga na Minisiteri y’Ubucuruzi gusa yaje gufungurira imiryango ibihugu by’ibituranyi mu 1998 aho muri uyu mwaka yitabiriwe n’abagera ku 140 n’abanyamahanga 29. Icyo gihe bose hamwe bageraga ku 169, umubare wikubye inshuro zirenga eshatu.
Yatangiye idafite aho ikorera hazwi byanagiraga ingaruka ku bayitegura n’abamurika ariko yaje kugenda ikura umwaka ku wundi. Kuva mu 1997 kugera mu 2005, Expo yaberaga kuri Stade Amahoro, Lycée de Kigali no mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali mbere yo kwimurirwa i Gikondo mu 2006.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!