00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imungu yegereye imipaka: Ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mboni z’Inteko y’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 March 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF) ryatangaje ko uturere twegereye imipaka ari ho hagaragara ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo n’igaragara ku bana bato.

AGPF yasuye uturere 15 tw’igihugu turimo 11 twegereye imipaka u Rwanda rugabaniraho n’ibindi bihugu.

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere u Rwanda ruherereyemo, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, yatangaje ko ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye cyane muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2024 byari bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaje ko basanze ingengabitekerezo ya Jenoside itagaragara ku bantu benshi, hari ibimenyetso 16 basanze bigaragaza ko iki gitotsi hari aho kikigaragara.

Ati “Ibimenyetso twabonye 16 biraduha gutekereza ko bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, 12 byagaragaye ku barengeje imyaka 30, bibiri bigaragara ku basore n’inkumi noneho bitatu bigaragara ku bana bari hagati y’imyaka 12 na 16.”

AGPF yasanze mu turere twegereye imipaka ari ho higanje ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse hari n’abaturage usanga bakorana n’imitwe yayishyize imbere ikorera mu Burasirazuba bwa RDC nka FDLR.

Prof. Dusingizemungu ati “Hari ikindi twabonye cyane cyane ku mupaka usanga hari abagore bambuka umupaka bakajya gukora icyo badusobanuriye bise ’kwiteza agashinge’, ubwo bikaba ari ukujya kwiteza inda mu bantu bo muri FDLR kugira ngo babone icyororo. Ngira ngo ubyumva yakumva icyo bishatse kuvuga.”

Utu turere twegereye imipaka kandi bagaragaje ko turimo abaturage bashobora kuyobywa n’ibiganiro by’abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Hari n’uturere twavuzwemo abadukomokamo cyangwa abakomoka hafi yatwo bakora ibikorwa byo gushaka kwigarurira urubyiruko barushora mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yongeyeho ati “Hari abaturage batuye mu Rwanda bigaragara ko bakivugana n’abari muri FDLR cyangwa abandi barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bakomeje kubacengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yatanze urugero rwo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, aho abaturage bagaragaje ko hari abantu bakiyoba kubera ibiganiro bya Gen. Habyarimana Emmanuel ukomoka muri ako gace, muri Nyamasheke hakaba abumva Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa Fotunatus bakomoka mu karere ka Rusizi gaturanye na Nyamasheke.

I Ngororero kandi hakomoka abantu benshi bari mu mutwe wa FDLR ku buryo ingengabitekerezo yabo bayigeza no ku batuye muri ako karere.

Mu Karere ka Gisagara hari urubyiruko ruhabwa Sim Card zo mu bindi bihugu zitababaruyeho kugira ngo ubutumwa burimo ingengabitekerezo batanga “babikore bumva ko bikingiye ko batazagerwaho n’ubutabera."

Muri Nyaruguru hagaragaye umwana w’imyaka 12 wafataga abana bagenzi be akareba mu biganza byabo ababwira ko ari kubarebera niba ari Abatutsi cyangwa Abahutu, ndetse ngo umwarimu yamuhaye ikiganza ngo amurebere ahita yiyamira ngo ‘wowe uri mwene wacu ntacyo tuzagutwara.’

Hari kandi umusore w’imyaka 26 wariye inzoka ku manywa y’ihangu avuga ko ngo ayiriye “nk’uko bazarya Abatutsi.”

Mu Karere ka Nyamagabe kandi basanze hari ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakahubaka inzu, ndetse hari umusaza wamaze imyaka 30 mu nzu adasohoka kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof. Dusingizemungu ati “Hari abayobozi iyo bumvise amakuru arebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagerageza kunga abagaragaweho ibimenyetso n’abarokotse Jenoside, hamwe na hamwe usanga bashaka guhishira icyo cyaha kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

AGPF igaragaza ko umubare w’abantu basanganye ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari muto ariko na none ugomba gufatirwa ingamba kugira ngo irandurwe.

Ati “Ibyo twagiye tubona ni ibitotsi, ni ingaruka z’iyo mitwe ivugwa ishaka kuzana ibikorwa bya Jenoside, bivuze ko tugomba kubikurikirana ariko ntabwo ari byinshi.”

Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko abaturage benshi bagaragaje ko amahitamo bakora ashingira ku bikorwa byiza babona mu Rwanda aho gushingira ku macakubiri arangwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba guhagurukirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .