00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikiriye umutaka w’ubwisanzure kuri YouTube

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 09:16
Yasuwe :

Muri iyi minsi hakomeje kugaragara icyo wakwita inkundura y’abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Facebook, Twitter n’izindi batanga ibitekerezo nyamara wabisesengura neza ugasanga biri mu mujyo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutesha agaciro ubumwe n’ubwiyunge bumaze kwimakazwa mu Rwanda.

Iyi nkundura idasanzwe yahereye mu bakuze bagoreka nkana amateka y’ibyo banyuzemo bakabonesha amaso yabo ariko inagera ku bato batamitswe ingengabitekerezo yo ku ishyiga bigatuma bashabukira kugendera muri uwo murongo.

Abenshi bakora ibi bikorwa babinyuza kuri YouTube, Facebook, Twitter n’ahandi barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gukwirakwiza amatwara agamije kuyihakana no kuyipfoba, bakiyongeraho ababakomokaho biyemeje kusa ikivi cyabo.

Ibyo byiciro ariko byiyongeraho abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba barahisemo gutera ingabo mu bitugu abayipfobya ku bwo gushaka indamu cyangwa izindi mpamvu.

Aba bose bitewe no kuba basangiye umugambi wo gupfobya usanga basananirana muri urwo rugendo aho bameze nk’abafite agatsiko bakoreramo kavuga ibintu biri mu mujyo umwe kandi ugasanga banashyigikirwa n’abari iyo mu mahanga.

Mu bari ku ruhembe harimo uwitwa Uzaramba Karasira Aimable wamenyekanye nka ‘Professor Nigga’ wifashisha shene ya YouTube mu gukwirakwiza amagambo afatwa nk’uburozi ku rubyiruko n’abandi bamukurikira.

Karasira uyu, ni umuhanga cyane waminuje ibya Mudasobwa ndetse ni byo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga mbere yo kwirukanwa azira imyitwarire idahwitse. Ubumenyi afite ntiwashidikanya ko azi neza ibiteganywa n’amategeko, ibyo avuga ndetse n’icengezamatwara ari gushaka kwinjiza mu bakiri bato akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Uyu Karasira Aimable aherutse gukorana ikiganiro na Agnès Uwimana Nkusi, cyatambutse kuri shene z’aba bombi, gusa ibyakivugiwemo bikomeretsa abatari bake hanze aha ndetse bamwe bahita batangira kucyamaganira kure.

Iki kiganiro Karasira yahuriyemo na Uwimana cyahawe umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge, ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

Mu minota 42 ikigize, Karasira ayimara asa n’uwihariye ijambo ariko ibyo avugamo byose bigusha mu murongo wo kuyobya abatazi neza amateka by’umwihariko urubyiruko.

Muri rusange iki kiganiro cyose cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw’Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.

Hari aho Karasira avuga ko “Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije…”

Akomeza agira ati “1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano […]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.”

Ugushimangira ko mu 1994, mu Rwanda hatabaye Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ari intambara, bihabanye cyane n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse bikaba byaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye ko mu Rwanda habaye Jenoside kandi yakorewe Abatutsi.

Karasira avuga ko FPR yatangije intambara ikarenga ku masezerano ya Arusha, maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari naho Uwimana ahita amubaza ati “Ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege ni abarenze kuri ariya masezerano?”

Karasira nawe ahita amuvugiramo ati “Byabaye imbarutso, ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege bamenyekanye na bo bajya mu mateka, ni bwo hahise haba imbarutso Jenoside iraba […] Ibyo iyo ubizanye FPR ivuga ko ugaragaje ingengabitekerezo, ntibashaka ko hagaragara ko hari amakosa bagize.”

Ibivugwa na Karasira hano bihabanye no kuba Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe, ukigishwa ndetse ukanashyirwa mu bikorwa n’Ubutegetsi bwa Guverinoma ya Juvénal Habyarimana n’ubwamubanjirije.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye buvuga ibitandukanye ku ihanurwa ry’iyo ndege yari itwaye Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira n’abandi bagenzi icyenda bavuye mu bikorwa by’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, gusa ubwinshi buhuriza ku kuba yarahanuriwe mu bice bya Kanombe byarindwaga n’ingabo ze.

Hari abakurikiranira hafi bavuga ko amagambo ya Karasira ari nk’amwe ya Bemeriki Valerie cyangwa se Kantano [aba bombi bari abanyamakuru mu gihe cya Jenoside ndetse bakoresheje intwaro yabo y’itangazamakuru mu kubiba urwango no guhamagarira Abahutu gukora Jenoside] kuko na we arimo gushishikariza abantu kwanga ubutegetsi ariko cyane cyane ashimangira ingengabitekerezo ya Jenoside yamwokamye afatanije na bagenzi be.

Akabaye icwende!

Umunyarwanda yaciye umugani agira ati ‘Akabaye icwenda ntikoga n’iyo koze ntigacya ndetse n’iyo gacyeye ntigashira umunuko’. Ibikorwa bya Agnès Uwimana by’umwihariko ibiganiro akomeje gukora afatanyije na mugenzi we, Karasira ntibyatungurana kuko ni ko yahoze.

Kuba Agnès Uwimana yahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akavuga ko ‘ari umuvugizi w’Abahutu’ ntabwo ari ibintu byatungura uwo ariwe wese umuzi neza. Uyu mugore ubarizwa mu Karere ka Kamonyi, si ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu 2010, yigeze kugikurikiranwaho n’inkiko.

Uwimana Agnès yafashwe tariki ya 10 Kamena 2010, yigeze gukurikiranwa ku byaha bitandukanye birimo n’ibyo yari yarigeze gufungirwa umwaka umwe kuva muri Mutarama 2007 ahamijwe icyaha cyo gusebanya.

Tariki ya 4 Gashyantare 2011, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha bine ari byo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.

Iki gihano cyaje kuvanwa ku myaka 17 n’ihazabu ya 250.000 Frw yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, ahabwa imyaka 4, yakatiwe amaze ibiri muri gereza.

Iki gifungo yagikatiwe nyuma yo gusesengura ibikubiye mu nyandiko z’Ikinyamakuru Umurabyo zanditswe na Uwimana Nkusi Agnès, rwamuhanaguyeho icyaha cyo gupfobya Jenoside, n’icyo gukurura amacakubiri.

Inzego zatereye agati mu ryinyo?

Amateka ya Jenoside Abanyarwanda banyuzemo, nta muntu ukwiye kwifuza ko bongera gusubira mu bihe byo guhembera inzangano, amacakubiri n’ibindi byose bishobora kubasubiza muri ayo mahano karundura yasize Abatutsi basaga miliyoni bishwe.

Niba koko Abanyarwanda baritoreye Itegeko Nshinga ndetse bakaba bemera ibyo riteganya birimo kuba nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, niyo ya mpamvu hari abatangiye urugamba rwo gusaba inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’Ubutabera bw’u Rwanda gukirikirana aba bantu barimo Karasira na Uwimana.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo cy’abagoreka amateka bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeje gufata indi ntera, hari abantu bishyize hamwe batanga impuruza ku nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ngo zikurikirane aba bantu barimo Karasira na Uwimana.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagereranyije ubutumwa n’ibiganiro biri gukorwa n’aba ba Karasira, Uwimana n’abandi n’ubwatangwaga n’abanyamakuru barimo Bikindi, Bemeriki Valerie, Kantano, Noheli, Ngeze Hassan n’abandi bazwiho kuba barakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yakomeje agira ati “Kudakurikiranwa kw’abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy’ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk’ukuri uburozi bacengezwamo.”

Yakomeje agira ati “Indi ngaruka ikomeye ikururwa n’umuco wo kudahana aba- YouTubers babiba urwango no gusingiza abateguye bakanakora Jenoside, bituma abantu batari bake babifata nk’ibyemewe.”

Tom Ndahiro avuga kandi ko “Iyo bigeze aho uwateguye akanakora Jenoside asingizwa nk’intungane, uwayihagaritse akavana igihugu ahaga akitwa shitani umuco wo kudahana uba wafashe indi ntera. Ni nacyo gituma abakora ayo mahano biyongera, bakongera n’ubukana mu kuvundereza ubumara bwabo.”

Uwitwa Kabasinga Florentine yagize ati “Karasira na Uwimana babahaye rugari none barenze umurongo utukura batangiye no kwanduza izina rya RPF hejuru y’inzira ndende yanyuzemo n’amaraso yamenetse ngo RPF ihamye imigabo n’imigambi yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Nta kuregeza bahanwe by’intangarugero.”

Bizimana Joseph we yasabye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ko uretse Karasira na Uwimana hari abandi bakwiye gukurikiranwa barimo Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, Nsengimana Théoneste washinze shene yitwa ‘Umubavu TV’ n’abandi.

Ati “Ntabwo Karasira cyangwa Agnes aribo bakwiye gukurikiranwa gusa hari n’abandi rwose ubutabera bwacu bukwiriye gukurikiranira hafi barimo Bagiruwubusa Eric, Ntwali John Williams, Cyuma Hassan Dieudonne, Umuntu ukoresha Twitter handle ya BBC mu Kinyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo kuvuga ibi ari amarangamutima yandi, ariko kubona igihugu cyacu nk’u Rwanda, mu myaka tumaze twigobotoye ingoyi y’amacakubiri kandi tukaba twarabonye ububi bw’ayo bariya bavuga yatugejejeho, none ni gute twabemerera bagakomeza kwidegembya koko?”

Bizimana avuga kandi ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo yigishije Abanyarwanda ku kuba ntawe bakwiye kwemerera ko abasubiza aho bavuye. Hari n’abagereranya Jenoside n’igiti kitagomba kurirwa na buri wese.

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15 y’igifungo hiyongereyeho n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .