Muri Nzeri nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’impunzi ziturutse muri Libya, nyuma yo kugerageza kuva mu bihugu byazo cyane cyane byo mu ihembe rya Afurika ngo zijye gushaka ubuzima i Burayi zisohokeye muri Libya, ariko ntizahiriwe n’urugendo kuko zabuze uko zambuka Méditerranée, zirafungwa, zihera muri icyo gihugu.
U Rwanda rwatangaje ku ikubitiro ko ruzakira impunzi 500, icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda ari 66. Icyiciro cya kabiri cyakiriwe mu Ukwakira ari impunzi 123 naho icyiciro cya gatatu cyakiriwe mu Ugushyingo ari impunzi 117.
Izi mpunzi zerekeje muri Suède zigiye zikurikira izindi zirindwi zari zagiye muri iki gihugu umwaka ushize.
Thank you 🇸🇪 & 🇨🇦 for your generosity to provide renewed hopes for a new start for #refugees evacuated from #Libya to #Rwanda#EUTrustFund🇪🇺 28 of the refugees have been resettled to Sweden & 5 more will be resettled to Canada.
Thanks @RwandaGov @RefugeesRwanda @IOMRwanda pic.twitter.com/jrO6vggdql
— One UN Rwanda (@UNRwanda) February 25, 2020
Mu minsi ishize kandi Norvège yatangaje ko igiye kwakira impunzi 600 ziri mu Rwanda. Muri abo 600 harimo 450 bavuye muri Libya na 150 bo mu mpunzi z’Abanye-congo bari mu nkambi ya Gicumbi ndetse n’Abarundi.
Ubu mu nkambi hasigayemo 299. Zituruka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani.
Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.



















TANGA IGITEKEREZO