00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi za Mahama zasabwe kurushaho kwita ku isuku

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 24 March 2022 saa 10:08
Yasuwe :

Bamwe mu mpunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, bahawe ibikoresho by’amajerekani yo kuvomesha no kubikamo amazi, basabwa kongera isuku bakarushaho kwirinda indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi.

Ni ibikoresho by’amajerekani 200 bahawe ubwo Ikigo Ayateke Star Campany cyifatanyaga n’izi mpunzi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’amazi uba buri tariki ya 22 Werurwe.

Impunzi zahawe ibi bikoresho zasabwe kubifata neza ari nako zongera isuku haba ku mubiri no ku mazi bakoresha.

Renzaho Patrick, umwe muri izo mpunzi zahawe ibyo bikoresho, yavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kongera isuku n’isukura, babona aho kubika amazi meza kuko aho ibikoresho bayabikagamo byabaga bidafite ubuziranenge bwizewe.

Nininahazwe Claudine, ni umubyeyi uvuga ko nubwo amazi mu nkambi bayegerejwe ariko ko igihe yabuze buri wese aba akeneye igikoresho cyo kuba yabitsemo ayo yavomye kugira ngo ataza kuyabura bikamusaba kujya kuyasaba.

Ati "Amazi hari igihe tuyabura bitewe n’ibyuma biba byapfuye. Ingaruka zo kuba amazi yabura ni uko abana bakwirirwa bafite inzara, wabona n’izo mboga uri buteke ukaba ubuze hafi ya mazi kuko utayavomye ngo uyabike mu nzu yawe."

Mukashema Francine na we yagize ati “Ayo kunywa ntabwo tugira uko tuyabika, ubuzima bw’impunzi uba ufite ijerekani imwe, ebyiri, andi ntubona aho kuyabika mu gihe tugeze muri rya zuba aho amazi ashobora kubura amasaha runaka. Bibaye byiza nk’uku tukabona twese amajerekani yo kuyashyiramo, nko muri cya gihe amazi yabuze ukaba ufite aho wayabitse mu nzu, byaba ari byiza cyane."

Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd, Eng. Sebikwekwe Cyprien yavuze ko ubusanzwe mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi n’Abakongomani zirenga ibihumbi 55 basanzwe batangamo amazi aturuka mu ruganda ruyungurura amazi y’Umugezi w’Akagera bahashinze kuva mu 2016 ku bufatanye na HCR.

Yakomeje avuga ko kugira amazi ari kimwe ariko impunzi zikenera no kugira ibikoresho byo kubikamo ayo mazi kugira ngo bayakoreshe afite isuku.

Agira ati “Ubundi buri kwezi tugira gahunda dufata tukabaha amajerekani, gusa nabo kubera ko HCR ibafasha ibinyujije mu bandi baterankunga nabo babaha ubushobozi ku buryo batananirwa kwigurira ibindi bikoresho keretse abo bigaragaye ko bafite ibibazo bikomeye, niho biba ngombwa yuko dufatanya niyo miryango yindi tukabagurira ibikoresho.”

Impunzi zituye muri iyi nkambi zihabwa amazi ku buryo muri metero 50 haba hari ivomo rusange.

Umuyobozi ushinzwe Inkambi ya Mahama, Vuganeza André yavuze ko bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo abadafite ibikoresho by’isuku bakomeze kubihabwa.

Icyakora, yavuze ko abatahawe ibikoresho nabo bakwiriye kujya bishakamo ibisubizo bakabyigurira mu gihe babishoboye.

Amazi akoreshwa mu nkambi ya Mahama aturuka mu mugezi w'Akagera
Imbere mu ruganda ruha amazi impunzi ibihumbi 55 zituye mu nkambi ya Mahama
Ntabwo bikunze kubaho ko amazi abura mu nkambi ya Mahama
Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd, Eng. Sebikwekwe Cyprien yavuze ko kugira isuku ku bantu batuye ahantu hamwe ari ingenzi by'umwihariko kuko indwara zituruka ku isuku nke zandura vuba
Amwe mu majerekani yatanzwe mu kwimakaza isuku n'isukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages