Ibikorwa byo gucyura impunzi z’Abarundi byatangiye ku wa 27 Kanama, ari nabwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi cyatahutse, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izisigaye gutaha.
Iki cyiciro cya mbere, ku wa 10 Nzeri cyaje gukurikirwa n’ikindi cya kabiri. Muri iki cyiciro cya kabiri hatashye abagera kuri 507 babarizwa mu miryango 172. Kuva muri Kanama hamaze gutaha ibyiciro bitandatu.
Muri ibi bikorwa byo kubacyura Leta y’u Rwanda ifatanya n’iy’u Burundi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR aho bafashwa kuva mu nkambi ya Mahama bakagezwa ku mupaka wa Nemba bagashyikirizwa igihugu cyabo.
Nubwo abenshi bakomeje kwiyandikisha no kugaragaza ubushake bwo gutahuka mu gihugu cy’ababyaye hari n’abandi bagaragaza ko gahunda yo gutaha itarabazamo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ku wa 27 Kanama ubwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi cyatahaga,abadafite ubushake bwo gutaha baganiriye na IGIHE bavuze ko babiterwa no kuba batarizera neza ko mu gihe baba batashye umutekano wabo wacungwa neza.
Uwitwa Niyonzima Prudence yagize ati “Naje mpunze gutotezwa n’imbonerakure kandi ntibirarangira. Mu 2014 natwikiwe inzu ,mbura aho mba ndabwerabwera, mbonye aho mba bakajya baza kuncunga nijoro mfata umwanzuro ndahunga”.
Niyonzima yavuze ko umutekano mu Burundi nuboneka azasubirayo kuko we asanga utaraboneka kuko buri munsi hari imirambo y’abishwe iboneka.
Ati “Abantu baracyapfa, abandi baracyatotezwa. Nzasubirayo numvise ko ntawe ugitotezwa, ntawe ukicwa, ntawe ukiburirwa irengero”.
Mugenzi we witwa Niyonsaba Ancilla avuga ko yifuza gutaha ariko hari abantu bababwira ko nibagenda bazapfa kuko nta mahoro ari mu Burundi. Gusa ngo baracyabitekerezaho kuko nanone abariyo bariho nta kibazo bafite.
U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu. Kugeza ubu hari abagera ku bihumbi 72 mu gihe abamaze gutaha basaga ibihumbi bitandatu, biganjemo abatashye muri Werurwe ubwo hafungwaga imipaka kubera icyorezo cya Coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!