Impunzi zimuwe mu nkambi ya Kigeme n’izari zituye ku musozi hakundaga gucika inkangu n’ahari amashyamba kuburyo mu bihe by’imvura ibiti byakundaga kubagwira.
Bamwe muri izi mpunzi baganirije na Radiyo Rwanda bayitangarije ko bishimiye kuva aho hantu kubera ko babaga bahangayikishijwe n’uko mu gihe cy’imvura hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuyobozi w’inkambi ya Kigeme, Mutuyeyezu Emmanuel, yatangarije IGIHE ko impamvu impunzi zimuriwe i Mahama ari uko hari umwanya uhagije.
Yagize ati “Impamvu twahisemo kubajyana mu nkambi ya Mahama nuko yari ifite umwanya wo kubakira kubera ko impunzi twari dufite z’Abarundi zabagayo inyinshi zirimo zirataha kuburyo hari habonetse umwanya w’aho batura ikindi ni n’ahantu hatari amanegeka.
Yavuze ko i Mahama hari n’ibikorwa remezo nk’amashuri ku buryo nta kibazo gikomeye bizagira ku baturage.
Yakomeje agira ati “Niba hari umwana wigaga ku ishuri wiga aba mu kigo aziga bisanzwe ariko najya mu kiruhuko azataha i Mahama, [kandi] niba ari n’uwiga ataha i Mahama hari ibigo by’amashuri barahita batangimo ndetse n’uwari afite akazi arakomeza agakore ariko ataha ajye aho umuryango we wimukiye.”
Imiryango y’impunzi zabaga ku Kigeme zigomba kwimurwa mu manageka igera ku 229, ikaba yarashyizwe mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyatangiye kwimurwa ku wa 27 Ukwakira aho himuwe imiryango 69, icya kabiri cyimuwe kuri uyu wa Kabiri ku wa 3 Ugushyingo aho himuwe imiryango 90 naho icyiciro cya nyuma kigize n’imiryango 70 kizimurwa ku wa 10 Ugushingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!