Kuva mu 2016 amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanga ni 115 Frw litiro.
Umushinga w’itegeko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashyikirije Abadepite ku wa 19 Werurwe 2025 uteganya ko amahoro kuri lisansi na mazutu azagezwa kuri 15% by’agaciro ka lisansi muri gasutamo.
Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko aya mafaranga azamutse kandi n’ubundi ibiciro ku masoko biri hejuru byakomeza kugira ingaruka ku biciro.
Ati “Hashize igihe bigaragara ko ku isoko ibiciro bitameze neza, bibangamiye abaturage, ntibiri buze kugira ingaruka nini cyane noneho ku biciro?”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe imari ya Leta, Kabera Godfrey, yagaragaje ko ikigamijwe ari ukongera imihanda kuko ibinyabiziga byiyongera buri munsi ku buryo ubu hariho umuvundo ukabije, bityo imihanda yangiritse ikazabasha gusanwa.
Ati “Uko igihugu kirushaho gutera imbere, ibinyabiziga biziyongera bisaba rero ko tutazakomeza tugaruka guhindura uyu mubare ahubwo tukawushyira mu ijanisha ry’igiciro gihari.”
Yavuze ko aya mafaranga atazatuma ibiciro bizamuka cyane kuko gihora kigenzurwa kikavugururwa buri mezi abiri, ku buryo mu gihe cyazamuka cyane hazakoreshwa izindi ngamba kugira ngo abaturage bataremererwa.
Ati “Ku giciro gihari ubu dushyizeho aya mahoro yakavuye kuri 115 Frw akagera kuri 150 Frw kuri litiro, ni ukuvuga ngo hiyongeraho 35 Frw gusa. Mu gihe twasesenguraga dukora aya mavugurura twabonaga atari amafaranga yakaombye kuzamura ibiciro cyane.”
“Twagerajeje kureba n’ibisabwa kugira ngo ubucuruzi bukorwe, abagura ibicuruzwa nk’ibiribwa tubona ko hatabayeho gukabya, tugiye mu mibare ingaruka bizagira ku giciro cya lisansi cyangwa mazutu ukagisaranganya ku bicuruzwa byaguzwe niba ri nka toni, ni amafaranga make, hari aho usanga atarenga nka 5 frw ku kilo.”
Uyu mushinga unagaragaramo amahoro ya buri mwaka ku modoka nto na za Jeep zizajya zishyura ibihumbi 50 Frw, mini-bus ni ibihumbi 100 Frw, amakamyo na rukururana nto zizajya zishyuzwa ibihumbi 120 Frw, na rukururana nini zizishyura ibihumbi 150 Frw.
Amahoro yo kubaka ibigega bya Lisansi na mazutu yariyongereye
Undi mushinga w’itegeko ugaragaramo amahoro yagenewe kubaka ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli na yo biteganyijwe ko azava kuri 32,73 Frw kuri litiro ya lisansi cyangwa mazutu akagera kuri 50Frw.
Ati “Ibi bizadufasha kwagura ububiko bwacu bijyanye n’uko ubukungu bwacu bugenda butera imbere.”
Intego igihugu cyihaye ni ukugeza ku bubiko bwa litiro 334 z’ibikomo.
Minisitiri Kabera yavuze ko iyi ntego izagerwaho ibiciro bya lisanzi bitazamutse cyane “kuko giteganyijwe kwiyongeraho amafaranga 17,3 Frw gusa kuri litiro.”
Depite De Bonheur Jeanne d’Arc, yagaragaje ko kongera amahoro bisa n’ibivuguruzanya na politike yo gukangurira abantu gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ati “Hari politike n’amategeko bishishikariza kugura imodoka zikoresha amashanyarazi none turimo gusaba amahoro yo kongera ibigega bihunika ibikomoka kuri peteroli, nkibaza nti ese niba hatarimo kuvuguruzanya byuzuzanya bite?”
Depite Bizimana Minani yagaragaje impungenge ko amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu yongerewe bizatuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikomeza kuzamuka.
Ati “Mu kanya twari twavuze andi mafaranga azajyaho kuri litiro y’ibyo bikomoka kuri peteroli azaba agamije gusana imihanda none dushyizeho n’andi yo kubaka ibigega, nkaba mfite impungenge, ibyo kutazamuka yatumara impungenge.”
Minisitiri Kabera yagaragaje ko hakozwe isesengura ku biciro byajyaho haramutse hashyizwe mu bikorwa amavugurura ari bwo basanze hashobora kwiyongeraho amafaranga 17,3 Frw aho kuba ayo ku mahoro y’ubwoko bumwe.
Yashimangiye ko Leta izaherekeza abarebwa n’aya mavugurura kugira ngo batazamura ibiciro mu buryo butajyanye n’uko byagenwe, hakazanakomeza kunganira inzego zirimo gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’ubwikorezi bw’ibiribwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!