Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, ubwo Umuyobozi wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze n’abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye basuraga ibikorwa bigamije kongerera agaciro umukamo muri Nyagatare.
Muri uru rugendo hasuwe Nyagatare Daily Marketing Cooperative iterwa inkunga n’umushinga uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, RDDP II uterwa inkunga na IFAD.
Hanasuwe abavuzi b’amatungo bigenga bakorera mu Karere ka Nyagatare ndetse n’uruganda rw’amata y’ifu rwa Inyange.
Umuyobozi w’Uruganda rw’amata y’Ifu rwa Inyange, Kagaba James, yavuze ko muri uru ruganda bakora amata y’ifu arimo ibice bibiri. Amwe ni amata y’ifu andi ni ifu ikunze kuvamo ibindi bintu byinshi bikoreshwa mu nganda.
Yavuze ko muri iki gihe bafite ikibazo cy’igabanuka ry’amata aho mbere uru ruganda rwakoraga ku kigereranyo cya 32% ariko ubu byaragabanutse.
Ati “Ubu turi kuri 15% bitewe n’umusaruro w’amata uboneka. Ubundi uruganda rugomba kuba rwakira litiro ibihumbi 650 ku munsi ariko kugeza ubu tuba turi hagati y’ibihumbi 70 n’ibihumbi 80, urumva ko amahirwe menshi agihari, kugira ngo aborozi hirya no hino mu gihugu bashobore kongera umusaruro borora neeza. Bakorora bagamije gucuruza.’’
Kagaba yavuze ko bakora ubuvugizi ku mbogamizi aborozi bahura na zo zirimo ibura ry’amazi ku borozi mu nzuri, ibijyanye n’imihanda ngo kuko hari ahantu badashobora gukura amata. Yavuze ko bafite itsinda rishinzwe kwigisha aborozi ku kuntu bakongera umusaruro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umukamo binyuze mu gushaka amazi y’amatungo aho ari kwegerezwa aborozi.
Yavuze ko kandi aborozi bari gushakirwa ibiryo by’amatungo ndetse no gukurikirana ubuzima bw’amatungo umunsi ku munsi.
Visi Perezida wa IFAD, Dr. Geraldine Mukeshimana, yavuze ko Afurika ikigorwa n’uburyo abahinzi bato bageza umusaruro ku isoko, asaba ibihugu byose kongera ishoramari mu buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko hafi 70% by’ibiryo bikoreshwa bituruka ku bahinzi bato asaba ko bubakirwa ubushobozi.
Kuri ubu uruganda rw’amata y’ifu rwa Inyange ruri kwakira amata aturuka mu turere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru. Rwatashywe ku wa 24 Nyakanga 2024 rwitezweho kujya rwakira amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!