Mu bice bitandukanye cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Kigali n’indi iwunganira hakomeje kubakwaho inzu zaba izo guturwaho ndetse n’izo gucururizamo, akenshi bikorwa n’ababa bavuye mu mujyi, ku mpamvu zitandukanye.
Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine, yabwiye Radiyo Rwanda ko mu myaka ibiri gusa ubutaka buhingwaho bwagabanutseho hegitari zigera ku bihumbi 100.
Ati “Mu myaka ibiri ishize twari dufite ubuso burenga miliyoni imwe na 400 z’amahegitari buhingwa, ubu tugeze kuri miliyoni imwe na 300, bivuze ko hafi hegitari ibihumbi 100 bimaze kugenda.”
Umwe mu bahinzi yavuze ko ari ikibazo giteye impungenge ku buryo bashobora kuzagera igihe bakabura ubutaka bahinga nyamara ubuhinzi bukorwa n’abanyarwanda basaga 70%.
Nshimiyimana Evode, impuguke mu by’ubukungu avuga ko hatagize igikorwa, iki kibazo cyazagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, bwihariye 30% by’umusaruro mbumbe.
Ati “Birumvikana ko bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane ko urebye bushingiye ku buhinzi. Niba rero ubutaka buhingwaho bugenda bugabanuka, igihe hatabayeho ingamba zikomeye, uko abaturage barushaho kugenda biyongera, ni byiza ko bagomba gutekereza uko batura hamwe.”
Yasobanuye ko iyo gahunda yafasha mu gihe yakwimakazwa kuko ubutaka butuweho n’umuntu umwe uyu munsi bishoboka ko bwaturaho abagera kuri 50 mu gihe bubatse bajya hejuru.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Rutagengwa Alexis, avuga ko hari ingamba zafashwe zirimo kuvugurura itegeko n’igishushanyo mbonera by’ubutaka.
Ati “Twashyizemo n’ibigendanye n’imikoreshereze y’ubutaka n’ibihano bigenewe ababukoresha nabi. Twashyizeho itsinda dufatanyije n’izindi nzego, rimanuka rikajya hariya hasi, rikareba ngo ubutaka buri gukoreshwa gute.”
Yasobanuye ko buri Karere rizajya rihagera rigakora raporo igaragaza uko ryasanze byifashe, ikazaba ariyo ishingirwaho ku ngamba zizajya zifatwa ku gucunga imikoreshereze y’ubutaka.
Iki kigo gitangaza ko Politiki y’ubutaka yarangiye gutunganywa, igisigaye ni uko yemezwa na Guverinoma, itegeko ribigenga naryo rikazarangira mu minsi mike naho igishushanyo mbonera kigenga imikoreshereze y’ubutaka kikazarangira umwaka utaha.
Ikigo kigo kigaragaza ko ubutaka buhingwaho mu Rwanda hose bugeze kuri 46,35%, ubwubatseho inzu zo guturamo 8,5% naho ubwubatseho inganda ni 0,2%.



















TANGA IGITEKEREZO