Iyo usubije amaso inyuma mu Rwanda rwo hambere, usanga abana barafatwaga nk’amaboko, imbaraga n’ubukire kuko kugira benshi ari byo byatumaga uba umukungu kubera bafashaga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi dore ko kera n’amasambu yari Manini.
Gusa mu bihe tugezemo, zahinduye imirishyo mu nzego nyinshi z’ubuzima. Ibi bishingira ku kuba muri iki gihe amasambu yarabaye make, bikiyongeraho ubuzima bw’ubu busigaye buhenze bitewe n’ikiguzi cyabwo kirimo nk’amashuri y’abana, ubwubatsi buhenze n’ibindi.
Ibi ni nabyo bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE binubira aho bavuga ko bababazwa no kubona abagabo babaharika birengagije ko ibihe byahindutse, bakajya kubyara abandi bana hanze bigatuma ubukungu bukendera kubera gusesagura imitungu y’ingo nkuru ari nako bibyara amakimbirane mu miryango.
Umwe utarashatse kwivuga yagize ati "ino aha muri Kivu ubuharike burahari, ubona abagabo bafite abagore hanze babangikanyije n’undi mukuru babana mu rugo. Ukabona biterwa n’irari ry’abagabo n’abakobwa bakibyiruka nyine baba bashukwa n’abo bagabo”.
Yakomeje avuga ko nk’abagore bibabangamira kuko bisenya ingo mu bukungu no mu mibanire.
Ati “ibi bintu birakenesha kuko umutungo ujya ku mugore muto cyangwa se ku ihabara, bikanatuma mubyara abana benshi kubarihirira amashuri y’iki gihe asigaye yihagazeho bikaba biranze’’.
Ibyo uyu mugore Yavuze, abihurizaho na mugenzi we uvuga ko ubuharike no gucana inyuma kw’ingo zubatse bigaragara kuri bamwe mu bagabo bo muri aka gace.
Ati “ibyo by’ubuharike hano birahari, ndetse n’abakobwa benshi babyarira iwabo baba bazitewe n’abagabo bubatse ingo . Umugabo wubatse aragenda agashaka umukobwa ku ruhande bakabyarana rimwe, kabiri. Ubwo impinduka mu rugo rukuru zikaba ziraje bakaryana.”
“nyir’urugo rukuru (umugore) ahita acika intege zo gukora kuko aba avuga ati n’ubundi ndakora simenye irengero ryabyo, akabura umwete ’’.
Abagabo bo muri aka gace ntibemeye kuganira n’itangazamakuru ariko nabo bemera ko hari abagifite imyumvire yo hambere, aho ubonye yejeje imyaka nk’ibirayi ahita yumva yakize akajya gushaka undi mugore.
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Gashema Janvier, yemera ko koko hakiri bamwe mu bagabo bakigaragara baharika abagore babo ariko akavuga ko nta bushakashatsi bwimbise burakorwa ngo hamenyekane impamvu nyamukuru ibibatera.
Anavuga ko mu byaba bibitera harimo n’imyumvire ikiri hasi aho umuntu abona ari umukungu uyu mwaka akumva yakize bamwe bikabakururira gushaka abandi bagore nk’uko byahoze mu myaka yo hambere.
Ati “guhindura imyumvire ni urugendo, biba byiza iyo umugabo aretse ingeso zo guharika umugore we, kuko umuryango utatera imbere abawugize badakoreye hamwe. Bamwe mu bagabo baravuga ngo barakize ariko ntabwo bageze ku rwego twebwe nk’akarere ndetse n’igihugu tubifuzaho, ni nayo mpamvu tuzakomeza kwigisha, umugabo akamenya ko agomba gushaka umugore umwe, n’umugore bikaba uko’’.
Gushaka abagore benshi nabyo ni imwe mu mpamvu yongera abana benshi bavuka. Uretse kuba umuzigo ku miryango bavukamo, usanga babaye n’umuzigo ku gihugu kiba kigomba kubakorera igenamigambi ry’ibikorwaremezo bazakoresha nk’amashuri, amavuriro kuko biba bitije umurindi ubwiyongere bukabije bw’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!