00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 56% biga mu wa gatatu ntibashobora gusobanukirwa ibyo basomye mu Kinyarwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 June 2026 saa 06:41
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyagaragaje ko hakiri ikibazo kijyanye n’imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza, aho abenshi badashobora gusobanukirwa ibyo basoma, ibigira ingaruka ku mitsindire yabo.

Ni bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bwamurikiwe i Kigali kuri uyu wa 15 Kamena 2026 bwakorewe mu turere twose tw’Igihugu. Ubu bushakashatsi buzwi nka LARS bukorwa buri myaka ibiri bukibanda ku gusuzuma imyigire n’imyigishirize mu mashuri.

Bwakozwe muri Gicurasi 2025 bukorerwa ku banyeshuri 22.950 bo mu bigo 592. Ni abigaga mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza hamwe n’abigaga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.

Bwakorewe ku bana bari hagati y’imyaka icyenda na 15 bwibanda ku buryo basobanukirwa ibyo bigishwa by’umwihariko mu masomo y’Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare n’andi ya siyansi.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu gice cy’Indimi ku bana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza byagaragaye ko bazi gusoma ariko nyuma bakabazwa niba babisobanukiwe mu Kinyarwanda bikabananira.

Ati “Ibipimo tugenderaho ni uko umwana aba agomba gukoresha umunota asoma amagambo kuva kuri 35 kuzamura. Ayo magambo twabahaye 49% ni bo babashije kuyasoma kuri ibyo bipimo noneho tuyashyize mu nteruro 71% na bo bazisoma kuri ibyo bipimo. Ariko dufite ikibazo gikomeye cyane kuko abana barasoma ariko wababaza ibyo basomye ugasanga 44% ni bo bashobora kubisubiza ko babyumvise.”

Ibyo bivuze ko abandi 56% mu bakoreweho ubwo bushakashatsi batabashije gusubiza neza ibyo basomye ngo bigaragare ko babisobanukiwe.

Ni mu gihe kandi abakobwa ari bo bari imbere mu isomo ry’Ikinyarwanda kuko haba mu gusoma no gusobanukirwa ari bo bafite imibare iri hejuru.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Intara y’Amajyaruguru mu gusoma neza Ikinyarwanda, abana bo muri ari bo baza imbere mu gihe mu Mujyi wa Kigali no mu Majyepfo ari bo bari inyuma.

Icyakora Intara y’Amajyaruguru iza inyuma mu kuba abana basobanukirwa ibyo basoma.

Aho Dr. Bahati yavuze ko iyo ngingo ikeneye ubushakashatsi bwimbitse hakamenyekana neza ikibitera.

Mu Cyongereza, ubwo bushakashatsi bwagaragaje uko abanyeshuri babasha gusoma ariko gusobanukirwa bikaba ingorabahizi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, bwagaragaje ko abana 46.6% bafite ubumenyi fatizo ku Cyongereza mu gihe abandi 63% babasha gusoma kuri bya bipimo by’amagambo kuva kuri 35 kuzamura ku munota.

Gusa mu gusobanukirwa ibyo basoma ni ikibazo gikomeye kuko 24% by’abakoreweho ubushakashatsi ari bo gusa babasha gusobanukirwa ibyo basoma.

Gusa, mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza byagaragaye ko imibare y’ababasha gusobanukirwa ibyo basoma igenda izamuka.

Dr. Bahati ati “Nibura ho abana 72.5% babashije kuzuza bya bipimo ariko nanone twagera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bikongera bikajya hasi kuko ari 63.8% bujuje bya bipimo.”

Umujyi wa Kigali ni wo ufite abana benshi bahagaze neza mu Cyongereza mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza no mu wa gatatu w’ayisumbuye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibyo bishingiye kuba mu mijyi haboneka nk’amashuri meza y’indimi, abarimu bafite uburambe ndetse n’ibyo mu rugo bifasha abana kwisanga kuri urwo rurimi rw’Icyongereza.

Ni mu gihe mu cyaro ibyo bitahaboneka cyane kuko mu Majyaruguru nubwo basoma Ikinyarwanda neza ariko ku Cyongereza na bo bari inyuma, gusa muri rusange mu ntara zose na Kigali imibare mu ndimi igaragaza ko mu mwaka wa gatandatu w’abanza ari ho bihagaze neza ugereranyije n’uwa gatatu.

Visi Meya w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse yabwiye IGIHE icyo batekereza gitera igipimo cyo gusobanukirwa kw’abanyeshuri kujya hasi.

Ati “Kuba abana basoma Ikinyarwanda ariko ntibabashe gusobanukirwa ibyo basoma twabihuza no kuba mu barimu bamwe harimo ikibazo kigomba gukosorwa cyo kudakoresha imfashanyigisho kuko zihari byanga bikunda abana basonukirwa.”

Yagaragaje ko ako karere ku rwego rwako kagiye gukurikirana amasaha yagenewe abarimu yo kwigishanya hagati yabo buri wa Gatatu Saa Cyenda, aharebwa uko akoreshwa ndetse no gukangurira ababyeyi gufasha abana mu rugo bagakomeza kuhigira na ho.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph we yagize ati “Ikibazo cy’Icyongereza tukivuzeho kenshi ariko hari gahunda y’imyaka ibiri yo kongerera abarezi ubumenyi mu Cyongereza irimo irakorwa kuva muri Gicurasi 2025. Abarimu bose barayikurikira kandi duteganya ko nirangira bazaba bari ku rwego rwa ‘B2’ rwo kumenya no kwigisha Icyongereza mu buryo buhanitse.”

Yongeyeho ko kandi MINEDUC iri kugerageza gukemura ikibazo cy’imfashanyigisho nk’ibitabo bidahagije cyangwa bidakoreshwa uko bikwiye, kongera internet mu mashuri kuri ubu bigeze ku ijanisha hafi 84% n’ibindi.

¼ cy’abiga mu wa gatatu w’amashuri abanza ni bo basobanukirwa ibyo basoma mu Cyongereza
Hamuritswe ubushakashatsi ku myigire n'imyigishirize mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu gice cy’indimi ku bana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza byagaragaye ko bazi gusoma ariko gusobanukirwa ibyo basoma bikaba ikibazo
Haganiriwe ku cyateza imbere imyigishirize mu Rwanda
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko hari ibidahagaze neza mu burezi ariko bari kubikosora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages