Akenshi mu bihe by’imvura, umugezi wa Nyabugogo uri mu bitera impungenge abaturage bakorera muri aka gace bitewe n’amazi menshi yuzura uwo mugezi akagera no mu mihanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakorera i Nyabugogo batangaza uburyo batewe impungenge no kuzura kw’uyu mugezi.
Umwe mu bagenzi witwa Nshimiyimana Theoneste yatangaje ko ayo mazi ababangamira cyane ndetse ko ngo byaba byiza Gare yimuwe cyangwa hagafatwa ingambo zo gukumira amazi ku buryo atayinjiramo.
Ati “Aya mazi aratubangamiye cyane, haba igihe umuntu abuze n’aho akandagiza ikirenge kubera ko hose huzuye ibyondo. Leta izimure Gare cyangwa hazarebwe uburyo bakubaka inkuta zo gutangira amazi ku buryo atazongera kwinjiramo [muri Gare].”
Umwe mu bakora mu igaraje ryegereye igishanga cya Nyabugogo yatangarije IGIHE ko hari igihe iyo imvura yaguye ari nyinshyi, hari n’ubwo amazi agera mu igaraje akangiza ibintu byinshi.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, aherutse kubwira IGIHE ko igice cya Nyabugogo gifite umwihariko kuko amazi ahatera umwuzure aturuka cyane cyane i Nyamirambo, ahantu hatuwe cyane ku buryo umuyoboro wa Mpazi uyobora amazi menshi muri iki gice, ugasanga ibiraro byarengewe.
Dr Nsabimana ati “Iyo uhagiye rero ubona ko hari umushinga munini wo kwagura biriya biraro, kiriya cyo kuri Poids Lourds n’icyo ku mashyirahamwe aho amazi atangirira kugira imbaraga, nibura ku buryo ibyo biraro bibiri bishobora guhitisha amazi mu buryo bwagutse kandi bwihuse hadakomeje kuba ikibazohariya.”
“Ni umushinga uri kugenda neza, ariko hirya yaho hari ibikorwa birimo gare, nihamara kubakwa biriya biraro bibiri ndetse n’umuhanda ukigira hejuru ngo ureshye n’ibiraro, hazaba hasigaye aho gare isa n’aho iri hasi. Ubu rero Umujyi wa Kigali urimo uraganira n’abashoramari batandukanye ku buryo hariya Nyabugogo hajya umushinga wa gare iberanye n’Umujyi wa Kigali kandi igendanye n’imiterere ya hariya, ku buryo ibyo byose bizitabwaho, ariko ikibazo nyamukuru cy’ariya mazi ava kuri Mpazi agakwira hariya hose, ni ikibazo kirimo kigenda kibonerwa igisubizo.”





Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!