Ibi byatangajwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022, ubwo abarinzi bo mu Kigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano, Guardsmark Security Ltd, bahabwaga amahugurwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu.
Aya mahugurwa yatanzwe n’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe gucunga no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga mu gucunga umutekano.
Ingingo enye zikubiyemo inshingano z’abarinzi zirimo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, gusaka no kugira amakenga kuri buri kimwe, gutanga serivisi nziza ndetse no gukunda igihugu nizo zibanze zagarutsweho muri aya mahugurwa.
Aba barinzi muri rusange bakanguriwe kuba inyangamugayo no kugira amakenga mu misakire yabo kuko hari aho usanga abenshi batabyitaho kandi ari ingenzi mu rwego rwo gucunga umutekano w’abantu n’aho usakwa aba agana.
Bagaragarijwe amwe mu makosa akorwa n’abarinzi agashyira mu kangaratete abaturage harimo nko kudasaka abantu bose nk’uko bikwiye, kwirengangiza inshingano zabo n’ibindi.
Beretswe amayeri mashya akoreshwa mu iterabwoba nk’uburyo bwo gutwara no guhisha intwaro, uburyo hasigaye hakorwa ibiturika mu bikoresho bitari ibyuma, berekwa uko bakitwara n’uko babitahura.
Bamwe mu barinzi ba Guardsmark Security Ltd, bahwituwe bavuze ko bungutse byinshi batari bazi, biyemeza ko imikorere yabo igiye guhinduka banashima Polisi y’igihugu idahwema guharanira umutekano w’igihugu n’abagituye.
Umurinzi wahuguwe, Hirwa Ezekias, yagaragaje ko yungutse ubumenyi bushya mu bijyanye n’intwaro ziri gukoreshwa muri ibi bihe, avuga ko yamenye n’uburyo bwose umurinzi ashobora kuba yasaka umuntu agashira amakenga.
Ati "Hari ibyo najyaga nirengagiza ndimo nsaka abantu ariko ubu nabonye ko umurinzi nyakuri agomba kwitondera buri kimwe bikaba bigiye gutuma mfata ingamba nshya mu kazi kanjye."
Aba barinzi bavuze ko ubu bumenyi bahawe butazaba amasigaracyicaro bemeza ko bubazabafasha gukora akazi kabo kinyamwuga na nyuma y’iyi nama igiye kubera mu Rwanda.
Rukungira Jean Pierre yavuze ko aya mahugurwa agenda agaruka umunsi ku munsi agira byinshi abasigira bijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu muri rusange.
Yagize ati “Akazi twagakoraga neza ariko iyi ni indi ntambwe twongerewe izadufasha kuzuza neza inshingano zacu nk’uko bikwiye cyane mu gihe tugiye kujyamo. Tugomba guhita twihutira gushyira mu bikorwa ubu bumenyi duhawe.”
Undi wari witabiriye aya mahugurwa, Cyuzuzo Josiane, yijeje umutekano na serivisi nziza abashyitsi bazaza bagana u Rwanda.
Yagize ati “Ubu bumenyi buradufasha kongera ubushobozi bwacu mu kazi nko kwakira neza abatugana no kubaha serivisi nziza. Buzadufasha kandi guhagararira igihugu cyacu n’ikigo dukorera neza kandi turizeza amahoro n’umutekano mu gihugu abazaza batugana.”
Umuyobozi Mukuru wa GuardsMark Security Ltd, Todd Eugene Leach, yavuze ko aka kanya ari ako kongera kwibutswa inshingano zabo no kongererwa ubumenyi kugira ngo bizeze umutekano wuzuye abantu bose.
Yagize ati “Mu gihe twitegura ibihe biri imbere aya mahugurwa arakomeza kudufasha kuzuza inshingano zacu neza maze dufatanyirize hamwe n’izindi nzego z’umutekano ku wubungabunga nk’uko bikwiye.”
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa ahawe aba barinzi agiye kuzamura urwego rw’imyumvire n’imikorere yabo muri rusange bizafasha kuzamura urwego rw’ubunyamwuga muri bo.”
Guardsmark Security Ltd, ni ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano kigizwe n’abarinzi basaga 680 barinda ahantu hatandukanye. Iki kigo kizobereye kandi mu gutanga serivisi zo gucunga umutekano hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!