Kuva mu Karere ka Rubavu ujya mu Mujyi wa Goma, ni ibilometero biri munsi ya 15, ibyo byumvikanisha uburyo ari imijyi ituranye cyane, ibyo bikaba byaratumye ubuhahirane hagati yayo bumaze igihe, ndetse nta cyapfa kubuhagarika uko byagenda kose.
Nubwo ari ubuhahirane bwahozeho ariko, bamwe mu Banyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Goma, bavuga ko mbere y’uko Umutwe wa M23 ufata uwo mujyi, bahuraga n’ibihato ariko bagahanyanyaza ngo barebe ko bwacya kabiri, ngo bakakwa bitugukwaha aha na hariya, bakemera bagahebera urwaje.
Ariko abenshi bavuga ko aho Umutwe wa M23 ufatiye Umujyi wa Goma, ibintu byahindutse, bikarushaho kujya mu buryo. Ni ibintu abo baturage bahurizaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, uvuga ko ishusho y’ubuhahirane hagati ya Rubavu na Goma yongeye kuvamo ibikezikezi nyuma y’imirwano yari yazanyemo urwijiji.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mulindwa yagarutse k’uko ubuhahirane hagati y’iyo mijyi yombi buhagaze, nyuma y’uko M23 yigaruriye Goma, impumeko y’abaturage ba Rubavu nyuma y’amasasu yaharashwe n’igisirikare cya RDC, iby’impunzi n’abakuwe mu byabo n’ibindi.
IGIHE: Ni iyihe mpumeko iri mu baturage b’i Rubavu kuri ubu, nyuma y’imirwano yabereye i Goma mu minsi ishize?
Meya Mulindwa: Ubu tuvugana umwuka umeze neza, abaturage bo mu Rwanda bose bari mu bikorwa byabo, ariko bajya no guhaha muri Congo, abarangura cyangwa abajya gucuruzayo, ariko Abanye-Congo na bo barinjira mu mujyi wacu bagataha amahoro. Ubu rero akarere kongeye gushyuha, mu mujyi abantu ni benshi, ariko igishya kirimo ni uko umubare w’Abanye-Congo bagenda mu Mujyi wa Gisenyi na bo babaye benshi.
Ku mupaka ni ho bigaragarira cyane, kuko imibare y’abinjira n’abasohoka yariyongereye cyane, kuko nko kuri ’Petite Barrière’ abantu bari kugera hafi ku bihumbi 30 ku munsi, mu gihe mbere ya biriya bibazo, ntibarengaga ibihumbi 15. No ku mupaka munini na ho abantu bariyongera, nubwo ho hatanyurwaga n’abantu benshi nko kuri ’Petite Barrière’.
Ubu rero amakamyo ari kugenda, hari ibikoresho by’ubwubatsi biva mu Rwanda bikongera kugenda, n’amakamyo ari muri ’transit’ asanzwe agiye i Goma arakomeza, mu gihe mu minsi ishize twari dufite za parking zuzuye, amakamyo bigaragara ko ari kugera muri Rubavu ntasohoke vuba, hakagenda imwe imwe, ariko ubu yongeye kugenda nk’ibisanzwe.

Impamvu y’ubwiyongere bw’urujya n’uruza mubona ari iyihe?
Icyo dutekereza, icya mbere ni uko umupaka w’u Rwanda na Congo usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere, burya mbere hari harashyizweho amasaha yo kugeza saa Cyenda gusa z’amanywa, ibyo bisobanuye ko abantu batangiraga kwitegura gutaha mu ma saa Saba cyangwa saa Sita, bagakora amasaha make.
Icya kabiri, ubwo turavuga ibyo twumvana abaturage bacu bavayo, ni umutekano. Umutekano mu Mujyi wa Goma, bakundaga kutubwira ikibazo cy’umutekano, ikibazo cya za ruswa nyinshi, ahantu hose bagenda bahagarikwa, bakwa amafaranga n’inzego za leta, ariko uyu munsi baragenda bagasanga hari umutekano, bagakora amasaha menshi, kuko ubu umupaka uri kugera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ugikora, noneho abantu bakagenda bagakora bakisanzura.
Ni iyihe shusho rusange y’ubuhahirane hagati ya Rubavu na Goma yigaruriwe na M23?
Ntabwo mfite amakuru ahagije yo mu Mujyi wa Goma, ariko ibiri i Goma mbibonera hano i Rubavu, kuko uko abantu bajyayo biyongera ni uko baba babonye ubuhamya ko abagiyeyo basanze ari byiza, bakagaruka bagatanga ayo makuru noneho abajyayo bakiyongera.
Guhahirana ahanini ubuhahirane bwacu bwari bushingiye ku kohereza ibiribwa, ndetse ibyinshi ni ibihingwa by’Abanya-Rubavu, umusaruro w’imboga, ibishyimbo, ibikomoka ku matungo nk’inyama n’amata, ibyo ni byo biba byiganje nko ku mupaka muto.
Noneho hakiyongeraho n’ibindi biboneka mu Rwanda bitaboneka muri Goma, muzajya mubona nk’amakamyo atwaye imicanga myinshi, ibikoresho by’ubwubatsi, biraboneka cyane byambuka hakurya. Noneho na ba bandi bagiye ntabwo bagaruka ubusa, na bo barangurayo ibindi.

Hari impinduka zatangiye kugaragara nyuma y’aho Goma ifashwe na M23?
Haracyari vuba ariko turabibona ko ziri kuboneka nubwo tutarazirebera mu buryo bw’amafaranga ngo tumenye ngo ubukungu bwahindutse bute, ariko turabibonera icya mbere mu mubare w’abambuka imipaka yombi, nk’uko nabibabwiye ubu wariyongereye ndetse wikubye hafi kabiri, ku buryo uko tubibona, bigaragara ko abaturage bafite icyizere cyane, bafite icyizere mu buryo Umujyi wa Goma uyobowe, bafite icyizere mu buryo abaturanyi babo b’i Goma babakira, mbese hiyongereyemo ikinyabupfura.
Mbere wasangaga abantu bagenda bigura, batanga amafaranga atari ngombwa, adateganyijwe, adatangirwa inyemezabwishyu, ubu ngubu ibyo ntabwo turi kubibona muri iyi minsi, ari na yo mpamvu abaturage bacu bari kujyayo bisanzuye. Ibyo rero ni impinduka ya mbere.
Impinduka ya kabiri, abaturage b’i Goma mbere y’uko M23 ifata uriya mujyi, wabonaga ubucuruzi bwarahengamiye ku ruhande rumwe, ubona Abanye-Congo mu Mujyi wa Gisenyi ari bakeya, ariko ubu turi kubona byabaye urujya n’uruza ku mpande zombi.
Abaturage baraza bagakenera serivisi hano, bakisanzura, bagataha kubera politike y’imicungire y’imipaka yasaga n’iyashyizeho amananiza, ha handi wasangaga kubona ibyangombwa ku ruhande rwa RDC bihenze cyane.
Ubukungu buri kujya mu byiciro byose by’abaturage, ba baturage bikorera mu gafuka gato, abatwara amagare, za moto... bose ni bo bari gukora bakunguka. Umujyi rero wongeye gushyuha, ntekereza ko no kuri Goma bishobora kuba ari ko bimeze. Ku mupaka urabona ko serivisi ziri kwihuta, kandi abantu bagakora badafite ubwoba batari gusiganwa n’amasaha.
Mu minsi ishize hari amasasu yarashwe na RDC ku butaka bw’u Rwanda, ahitana abaturage bamwe abandi barakomeretse anangiza byinshi. Ubu bihagaze bite?
Icya mbere navuga na mbere yo kujya mu mibare, ni uko abaturage b’u Rwanda bari hano n’abatari hano barabisomye, Abanyarwanda babonye imbaraga z’igihugu mu buryo bwo kwirinda, kuko ibisasu byatewe mu Rwanda, ukurikije uko twabyumvaga byari byinshi cyane, byagombaga gusiga nta nzu ihagaze mu karere ka Rubavu, ariko ibyinshi byaje byose byagiye biba imfabusa, bigafatwa n’ibindi bigahinduka umuyonga.
Ariko na none kuko ingabo zari muri Congo zagerageje kurasa mu Rwanda cyane, zikoresheje imbunda z’ubwoko bwinshi, hari n’imbunda ntoya zarasaga, kandi izo ntabwo hari uburyo bwo kuzirinda kundi uretse ko bitatinze.
Ibyo rero byatumye hari ibice byegereye umupaka, bibamo ibyangiritse byinshi, nko mu kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, hariya hari amazu y’abaturage yagiye asenyuka, ariko hari na za bombe, bitewe n’aho bazirasiye n’aho bazerekeje, kuri icyo gice cyegereye umupaka, harimo amazu yangiritse.
Ayangiritse mu buryo bukomeye ni amazu 10, mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Cyanzarwe. Ariko hari ibindi twabaruye dusanga hari amazu yagiye yangirika mu buryo bworoheje, nk’aho amasasu yagiye atobora amabati, kumena ibirahuri no kwangiza inzugi, ibyo rero byatumye amazu yose hamwe yangiritse agera kuri 231, ariko ayangiritse cyane ni 10.
Hari kandi amashuri arindwi, arimo atanu ya Leta n’abiri yigenga, na yo hari ibice byayo byagiye byangirika, ariko byose ni ibintu bishobora gusanwa.
Tugiye ku ruhande rw’abaturage, hari abaturage bagerwagaho n’ibishashi by’ayo masasu cyangwa se isasu ubwaryo, hari ayabageragaho yavuye kure cyane akabakomeretsa. Twagize rero umubare w’abantu benshi bakomeretse bagera ku 177, ariko baravurwa, icyakora abantu 16 bahasize ubuzima mu bihe bitandukanye.
Ibitaro bya Gisenyi hari abo byagiye byohereza mu bindi bitaro byo mu Rwanda, yewe twabonye n’umusanzu ukomeye wa Leta, aho hari abantu bajyanwe ku bitaro by’i Kigali, bajyanwe n’indege kugira ngo hakoreshwe igihe gitoya. Rero ibyashobokaga byarakozwe, ariko abantu 16 baraducitse, tubashyingura mu cyubahiro, ariko abandi bose bameze neza. Hari abatashye, hari n’abagisigaye kwa muganga bake kandi na bo bari gukira.

Ubuyobozi bwafashije bute abagizweho ingaruka cyangwa burabateganyiriza iki?
Byahise bitangira ako kanya, no muri icyo gihe twaterwaga, ni bwo twatangiye gufasha abaturage, Ibitaro bya Gisenyi byahise bitanga amakuru kuri Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima, ihita imenyesha inzego zayo, batwongerera uburyo bwo kurengera abo baturage, kujya kubakura aho amasanzu yabasanze, bakagezwa kwa muganga vuba, bakareba ibibazo bafite, bakabohereza ku baganga babizobereyemo ku buryo bwihuse. Icyo kuvura abantu cyarakozwe neza, turagishima cyane.
Icya ikabiri, ni uko Natwe twagiye twifatanya n’imiryango yagize ibyago, nka Leta twabafashije guherekeza ababo, dushyiramo n’inkunga ihagije ariko ubu turi no guteganya kwegera na ya miryango, irimo abantu bakomerkejwe kandi ari bo bari batunze imiryango, twarasesenguye kugira ngo tumenye icyo twafasha umuryango kugira ngo udahungabanywa n’ibyo cyangwa ngo ubikuremo izindi ngaruka, kandi nta ruhare babigizemo, twese nta ruhare twabigizemo.
Ibyo kuvurwa byose bikorwa na Leta, ariko nka wa muntu wagiye kwa muganga ari we wari utunze umuryango, abo ngabo turatangira kugenda tubunganira kugira ngo imiryango idahungabana. Ikindi ni ugukomeza gukurikirana ba barwayi.
Tumaze iminsi kandi abenjeniyeri bacu bakurikirana ngo hamenywe ibikenewe kuri buri nzu [yangiritse] noneho ubu inzego za Leta ziri gukorana kugira ngo zibone ingengo y’imari yo guhita zifasha ba bantu kongera gusana amazu yabo, kandi nitubitangira tuzashaka uburyo bwo kubikora mu gihe gitoya cyane...
Aho rero byumvikane ko uwo inzu ye yasenyutse atayibamo, twahise tumukodeshereza, kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana.
Bite by’Abanyarwanda bari bavuye mu byabo n’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano i Goma?
Mpereye ku Banyarwanda, Abanyarwanda bose basubiye mu byabo nta kibazo, n’uwasanze inzu ye yarasenyutse, twamushakiye icumbi mu buryo bwihuse. Ni ukuvuga ngo nta Munyarwanda ukiri mu buhungiro.
Abanye-Congo na bo twagiye tubakira, ariko bagenda bagabanyuka kuko bakurikiraga amakuru bakumva iwabo nta ntambara ikiriyo bagasaba gusubirayo, ndetse bakoroherezwa kugera ku mupaka kugira ngo binjire mu gihugu cyabo hakiri kare.
Ni na yo mpamvu inkambi ya Rugerero yafunzwe, kuko abo kuyibamo bari babaye bake cyane kandi tutari kwakira abandi bantu benshi, nko mu gihe cya mbere, ahubwo abasabaga gusubirayo ni bo bari benshi. Abasigaye boherejwe mu nkambi ya Nkamira kuko yari ihasanzwe ihamaze n’igihe, ifite n’ubushobozi bwo kubakira.
Kuri ubu dufite abantu batagera kuri 200 bahunze, kandi na bo harimo abari kwiyandikisha bashaka gutaha.
Ubutumwa ku baturage ba Rubavu
Rubavu reka mbagenere ubutumwa butatu, icya mbere, bahumure, batuze, Rubavu yose ifite umutekano, kandi uwo mutekano ntabwo uzasubira inyuma, abaturage batuze, niba hari n’umuntu waba waragiye mu muryango i Kigali cyangwa mu kandi karere, nagaruke. Kandi abantu bakomeze ibikorwa byose bibatunga umunsi ku munsi, icyo ni icya mbere.
Icya kabiri, ni icyo kugira umutekano urambye, barabizi, twese turabizi ko muri Congo, hamaze imyaka myinshi hariyo abantu bashaka kurwanya igihugu cyacu, FDLR n’abandi, abo rero ni n’Abanyarwanda, ni ukuvuga bamaze kuraswa, bamaze gusumbirizwa na M23, bashatse ukuntu bashaka aho binjirira, banyanyagira, bakuramo imyenda ya gisirikare, bakajugunya ibikoresho bakagenda.
Hari abagiye bahungira mu gihugu cyacu, hari n’abigaragaje bakabivuga, ariko hari abashobora kuba bacumbikiwe n’abaturage. Ni Abanyarwanda, ariko ntabwo bakwiye guhita bajya mu baturage ako kanya, ahubwo bakwiye kwimenyekanisha mu nzego, tukabamenya, tukabaganiriza, tukabategura neza bakinjira muri sosiyete bateguye neza, rero abaturage bacu ba Rubavu, niba abo bantu bahari babitugaragarize.
Icya gatatu, ni ukwitwararika. Abanya-Rubavu bitwararike, aho babona ikintu kimeze nk’igisasu, kuko hari ibisasu byoherejwe mu Rwanda, hari ibyaturitse, ariko hashobora no kuba igisasu kiri nk’ahantu nta muntu wakibonye, bajye babireka bahamagare inzego z’ubuyobozi...
Reka nongereho ubutumwa bwa kane, ni ukugendera kure ikintu kitwa magendu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!