Akanyamuneza kari kose kuri uyu munsi kuri bamwe ubwo IGIHE yasuraga iri soko, abarikoreragamo bari bamaze igihe bamwe bicaye mu rugo nta kazi bafite.
Uraranganyije amaso wabonaga inzego z’umutekano zizengeruka muri iri soko, zireba ko abantu bari gukurikiza amabwiriza uko bikwiriye.
N’abarikoramo barahiriye gukaza ingamba kugira ngo icyatumye iri soko rifungwa kitazongera kubaho.
Nka Nizeyumukiza Thadée yavuze ko ibyishimo ari byose kuko kumara ukwezi kose umuntu adakora, byari ibintu biteye inkeke kuri we na bagenzi be.
Ati “Birashimishije kuba isoko ryongeye gufungurwa, kumara ukwezi kose umuntu yicaye mu rugo ntabwo ari ikintu cyoroshye, ariko kuba ryafunguwe twabyishimiye nk’abacuruzi. Ingamba ni ugukomeza iziriho zashyizweho na leta.”
Yakomeje avuga ko imyumvire ye na bagenzi be yagiye izamuka ku buryo, bigoye ko hakongera kuvuka ikibazo cy’abantu bandurira muri iri soko.
Mwiza Diane ucuruza ibitenge yavuze ko we na bagenzi be baguwe neza ariko hakaba hari abacuruza imbuto batarafungurirwa asabira ko leta na bo yabatekerezaho.
Yakomeje avuga ko abakiliya ubu ntabo yabonye nk’uko byari bimeze mbere ariko yizeye ko bizagenda neza.
– Mutangana yari adufatiye runini…
Mu itangazo ryagiye hanze ryo gufungura iri soko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iri fungura ritareba abacuruzi b’imboga n’imbuto kuko bo bazakomeza gukorera aho bimuriwe.
Riti “Ni muri urwo rwego abari basanzwe bacuruza imboga n’imbuto n’abaziranguza bo bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni. Naho abaranguzaga ibirayi na bo bazakomeza gukorera mu Nzove.’’
Abacuruzi bagirwa inama yo kurema isoko ari bake mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Ariko aba bacuruzi bo bavuze ko leta yareba uko ibagenza kuko kuba bo batakiri gukorera muri iri soko ari ikibazo gikomeye kuri bo, uwitwa Nyinawumuntu Souvenir ucuruza imbuto, yavuze ko we na bagenzi be bakora akazi nk’ake bababaye cyane.
Ati “Byabaye ngombwa ko duhagarikwa ariko ikibazo dufite Mutangana yari adufatiye runini. Turarangura ibintu bikabora, izuba rikatwica. Nkanjye nakoreraga mu muhanda nza kuwuvamo kuko ntashakaga guhangana na leta. Urabwira umuntu kujya guhaha mu Nkundamahoro, akabyanga. Leta ni umubyeyi turabasaba ko badusubiza hano. Abagabo bacu akazi kabo bamwe karapfuye, nitwe dutunze ingo. Batugarure ahantu hacu twari tumenyereye.”
Ku wa 16 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga isoko ryo kwa Mutangana nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID-19.
Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza, isoko rirafungwa.
Nyuma y’ukwezi rifunze, ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko ryo n’amaduka arikikije azafungura ndetse ibikorerwamo bigakorwa hirindwa COVID-19.
Abacuruzi bakorera mu masoko bagirwa inama yo gukoreramo abangana na kimwe cya kabiri cy’abo risanzwe ryakira, mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Abacuruzi n’abagana mu isoko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune no guhana intera n’abandi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Serge Mucyo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!