Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), yavuze ko gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje, ariko gahunda zihuza abantu benshi nk’ibiganiro n’amahugurwa muri icyo gihe hazifashishwa itangazamkuru.
Gahunda yo gusura inzibutso mu matsinda na byo bayarahagaritswe, aho hakirwa umuntu umwe. umwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiya RBA ko hazajya hategurwa ibiganiro byihariye bisonanura amateka yaranze itariki runaka, kugira ngo abaturage bakomeze bumve ko bari mu gihe cyo kwibuka.
Ati “Tuzifashisha itangazamakuru mu buryo bwose, televiziyo, radiyo, imbuga nkoranyambaga kugira ngo ubutumwa butangwe mu buryo bwose bushoboka."
"Tuvuge nko ku itariki 11, dushobora gukora ikiganiro cyihariye gikwirakwizwa mu buryo bw’itangazamakuru, gisobanura amateka yaranze iyo tariki 11 Mata, uko byagenze Nyanza ya Kicukiro ndetse n’ahandi hiciwe abatutsi kuri iyo tariki, kugira ngo itariki ku yindi tujye tugenda tugaragaza amateka uko yagenze, kugira ngo abantu bamenye ko bari mu gihe cyo Kwibuka.”
Ku ruhande rwa IBUKA, irasaba abaturage kumva no kwakira ingamba zizashyirwaho mu gihe cyo kwibuka bagakomeza kwirinda uko bikwiye icyorezo cya coronavirus ariko batibagiwe gukomeza kwita ku bikorwa byo kwibuka.



















TANGA IGITEKEREZO