Ni itangazwa ryagaragayemo impinduka nyinshi haba ku buryo amanota abarwa, igabanyuka ry’abatsinze n’ibindi.
Nko mu bijyanye n’uko amanota abarwa, icyateje impaka cyane ni uburyo abize amasomo y’ubumenyi-ngiro, byagaragaye ko kuba watsinze muri rusange bidahagije mu gihe isomo ry’Ubumenyi-ngiro (Practice) utarigizemo nibura 70%.
IGIHE yaganiriye na Dr Bernard Bahati na NESA, asobanura byinshi ku mpinduka zagaragaye mu itangazwa ry’amanota riherutse, ubufasha ku batsinzwe n’inyungu bifite ku gihugu.
IGIHE: Uburyo bwo kubara amanota bwarahindutse, byatewe n’iki?
Dr Bernard Bahati: Yego uburyo bwo kubara amanota bwarahindutse. Mbere amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbye yabagarwaga kandi agatangazwa yashyizwe mu byiciro by’imitsindire (A,B,C,D,E,S na F). Abanyesuri babaga batsinze neza kurusha abandi babaga bafite Ikigereranyo cy’amanota cya 60.
Ubu amanota abarwa kandi agatangazwa ku ijana(%) ariko n’ibyiciro by’imitsindire bikagaragazwa kuko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi u Rwanda rukoresha ariko ibiteganya. ibyiciro by’imitsindire kandi ni byo byifashishwa ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’igereranya ry’impamyabumenyi n’impamyabushobozi.
Impamvu y’iri hinduka ishingiye ku busabe bw’ababyeyi n’ abanyeshuri bifuzaga ko amanota yatangazwa mu buryo butuma barushaho kuyasobanukirwa neza.
Indi mpamvu yateye guhindura uburyo amanota abarwa, ni ukuzamura ireme ry’ uburezi. Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba ari igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi bw’abaturage. Kugira ngo iyi ntego igerweho, hagomba ingamba zitandukanye zigamije kuzamura ireme ry’ uburezi nk’inkingi ya mwamba mu gutuma Icyerekezo cyigerwaho
Uretse kandi n’icyerekezo u Rwanda twihaye, uburezi butangwa bugomba kujyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Hari byinshi byakozwe kuzamura umubare w’abana bitabira ishuri mu nzego zose (Access to education). Ibi bikorwa bigomba kujyana no kongera ireme ry’ibyo biga bigaragazwa n’amasuzuma anyuranye bakora harimo n’ibizamini bya Leta.
IGIHE: Ukurikije uko imyaka yashize yagiye igenda, ikigero cyo gutsinda cyararamanutse, kubera iki?
Dr Bernard Bahati: Hagendewe ku manota yatangajwe uyu mwaka, umubare w’abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye waragabanutse ugereranyije n’imyaka yabanje.
Gusa nanone, aha umuntu ntabwo yakwibanda cyane ku mibare y’ababatsinze, ahubwo icy’ingenzi cyane ni ireme ry’abatsinze (the quality of graduates).
IGIHE: Nta ngaruka bifite ku Burezi bw’u Rwanda?
Dr Bernard Bahati: Ingaruka zirahari kandi nziza. Abanyeshuri batangiye kongera imbaraga n’umwete mu myigire yabo. Ababyeyi n’abarezi bishimiye izi mpinduka. Kandi nk’uko Minisitiri w’Uburezi aherutse kubivuga “Iyi ngingo twese tuyimenye, ababyeyi babimenye, abarezi babimenye, abanyeshuri babimenye: ntabwo intego ari ukwiga ngo uzakore ikizamini! Oya! Turagirango tuzamure ireme ry’uburezi, turashaka ko abanyeshuri biga kandi bakamenya, aho kwigira ibizamini”.
Biranakwiye ariko kwibutsa ko twese Abanyarwanda, uburezi butureba. Dukwiye kwishimira ko umunyeshuri yize, ariko cyane tugaterwa ishema n’uko yumvise, yamenye ibyo yigishijwe koko.
IGIHE: Kuba abatsinzwe ari benshi, ntimutekereza ko hari abazacika intege bakabivamo, intego nyamukuru y’uburezi kuri Bose ntigerweho?
Dr Bernard Bahati: Aho nta mpungenge dufite kuko hashyizweho uburyo bwo kubafasha kugira ngo bazongere bakore ibiamini bya Leta uyu mwaka w’amashuri.
IGIHE: Ko hari aho twabonye abana bamwe bagize amanota arenze 50 ariko hasi handitse ko batsinzwe, byatewe n’iki?
Dr Bernard Bahati: Ubundi umunyeshuri wagize impuzandengo rusange y’amanota 50% mu bizamini bya Leta, aba yatsinze.
Icyakora ku banyeshuri biga Imyuga n’ubumenyingiro, ndetse n’abiga inyigisho mbonezamwuga baba bagomba gutsinda neza ibizamini-ngiro kandi kugira ngo abe yabitsinze asabwa kuba yabitsindiye ku manota byibura 70%.
Iyo umunyeshuri atayagize birumvikana ko ubumenyi-ngiro bwe muri uwo mwuga yiga buba butari ku rugero rwifuzwa kugira ngo ahite ajya ku isoko ry’ umurimo.
Nk’urugero, ntabwo wakwiga ubuforomo hanyuma nutsindwa ibizamini-ngiro ube watsinze. Wowe cyangwa umwana wawe wamujyana kumuvuza ku muntu udashobora kwerekana mu bikorwa ko yize kuvura? Ubuse uwize guteka wamujyana mu gikoni ntabishobore, akaba yarabitsinze? Naho se uwize uburezi, wamujyana imbere y’abana kwigisha atabishobora ukemeza ko yatsinze?
IGIHE: Mwashyizeho uburyo bwo kujurira, ubwitabire buhagaze gute?
Dr Bernard Bahati: Igikorwa cyo gusaba kongera kugenzurirwa amanota kiracyakomeje, imibare y’ababyitabiriye izaboneka nyuma.
IGIHE: Amashuri menshi yaje imbere mu gutsindisha ni ayo mu ntara, Kigali byayigendekeye gute?
Urebye imitsindire rusange y’amashuri ntabwo amashuri yaje mu myanya ya mbere ari ayo mu ntara gusa. Gusa urebye abana bahize abandi, abenshi baje mu myanya ya mbere ni abigaga mu mashuri atari mu Mujyi wa Kigali, nk’uko namwe mwabibonye mu bana 18 bahize abandi.
IGIHE: Uwatsinzwe azafashwa gute?
Dr Bernard Bahati: Hashyizweho uburyo butandukanye umwana watsinzwe yafashwa. Uburyo bwa mbere ni uko umwana ashobora kujya gusibira ku ishuri yigagaho cyangwa ku bindi bigo by’amashuri bifite imyanya.
Uburyo bwa kabiri ni uko uwatsinzwe yemererwa gukora ikizamini cya Leta nk’ umukandida wigenga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!