00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impapuro n’akarengane mu bimaze kwibagirana mu gupiganira amasoko ya Leta

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 July 2026 saa 08:48
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta mu Rwanda bagaragaza ko kubikora bifashishije ikoranabuhanga byabaruhuye umutwaro wo kwirirwa mu nzira bikoreye umuba w’impapuro, ndetse byabarinze uburiganya bwagaragaragamo burimo kuba amabahasha yafungurwa mbere y’igihe hakagira ibihindurwamo.

Mu 2016 ni bwo mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gupiganira amasoko ya Leta busimbura ubwari busanzwe bwo kujyana impapuro z’ipiganwa aho ikigo cyangwa urwego rutanga isoko rukorera.

Ubu buryo bwiswe Umucyo E-Procurement System bubarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) bufasha inzego n’ibigo bya Leta gutanga amasoko binyuze ku ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo bakayasangayo bakayapiganira.

Bapiganwa batanga impapuro z’ipiganwa ku ikoranabuhanga, ibirimo bikazafungurirwa mu ruhame na bwo binyuze ku ikoranabuhanga ku buryo uwatsinze agaragara nta zindi nzira binyuzemo cyangwa ngo hagire uhura n’undi.

Ba rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta babwiye IGIHE ko Umucyo wabaruhuye imvune zarimo n’akarengane kagaragaragamo mbere.

Hategekimana Protais washinze ikigo cyitwa MA Dynamics Services gipiganira amasoko mu bwubatsi na ‘consultancy’ yagaragaje ko mu myaka itandatu amaze akora ako kazi yabonye Umucyo ari igisubizo.

Ati “Mbere yo kwikorera nabanje gukorera ikindi kigo ariko wasangaga twirirwa mu nzira tujya gupiganira amasoko mu ntara. Ubu nsabwa gusa kuba mfite internet na mudasobwa nkabikorera aho ndi.”

Yongeyeho ati “Ndibuka umunsi umwe najyanye impapuro z’umukoresha wanjye i Nyamasheke ku Karere ariko urugendo rwari rurerure kuko bisaba guca muri Nyungwe. Nahageze habura iminota ibiri amabahasha afungurwe, ntinda nishyura moto mpageze ubishinzwe arazanga ngo natinze. Nabuze uko ngira mbibwira umukoresha mfata za mpapuro ndagaruka.”

Yongeyeho ko Umucyo wamuhaye amahirwe nk’urubyiruko kuko na bo bemerewe gupiganira amasoko mato badasabwe uburambe bw’ibigo byabo haba muri Kigali no mu ntara.

Munyakazi Sadate ufite ikigo cyitwa Karame Rwanda yagaragaje ko we yatangiye gukora nka rwiyemezamirimo uburyo bw’ikoranabuhanga butaraza kuko hakoragamo amanyanga ariko bigoye kurenganurwa.

Ati “Byabahaho ko ushobora kujyana impapuro z’ipiganwa bakazihindura. Byarabaga kenshi bagakuramo nk’urupapuro rwa ngombwa bakarukuramo bakongera bagafunga kandi ukaba utabasha kwemeza ko waruzanye kandi nta kindi cyabigaragazaga. Kuko rero utashobora gutsindira isoko habura urupapuro na rumwe, ubwo wabaga uvuyemo. Bashoboraga kandi no guhindura ibiciro bagaha amahirwe uwo bashaka.”

Yongeyeho ko ubu Umucyo ibyo wabikumiriye kuko impapuro ushyizemo usaba isoko nta we ushobora kuzigeraho ngo abe yazihindura mbere yo gufungura amabahasha yose mu ruhame kandi n’izindi nyandiko zisabwa ziboneka byoroshye kuko iyo system ihuje n’izindi nka Irembo.

Yongeyeho ati “Aho Umucyo uziye navuga ko Karame Rwanda ari bwo yatangiye gutera intambwe igaragara.”

Murekatete Phionah washinze ikigo cyitwa Women Transport gikodesha imodoka mu bigo n’inzego yagaragaje ko Umucyo wabafashije kuzigama amafaranga.

Ati “Badusabaga gucapisha kopi eshatu cyangwa enye z’impapuro z’ipiganwa kandi hari ubwo wasangaga kopi imwe ari nka paji zirenga 300. Twanaguraga ibitabo birimo amabwiriza agenga ipiganwa kandi hari igihe wamaraga kubigura ugasanga ntiwujuje ibisabwa kandi amafaranga ntiyasubizwaga.”

Yagaragaje ko ubu muri Umucyo umuntu apiganira isoko abona yujujeho ibisabwa kandi ko n’abagore babibonamo andi mahirwe.

Ati “Buriya byaradutinyuye kuko hari igihe washoboraga kujya gupigana bagasanga wenda uri umugore bikaba ikibazo. Hashoboraga nko kuba haje undi w’umugabo bakavuga bati ‘uyu mugore ashobora kutazabishobora’, ubwo kubogama bikaba bitangiye. Ubu byarakemutse kuko utanga isoko ntamenya urisaba batararifungura.”

Sibomana Célestin ushinzwe ubushakashatsi n’imitangire y’amasoko ya Leta muri RPPA, yavuze ko imitangire y’amasoko ya Leta imaze gutera intambwe kuva ku cyari inama ishinzwe gutanga amasoko ya Leta (National Tender Board) kugeza kuri RPPA y’uyu munsi.

Ubu amasoko ya Leta yagabanyijwe mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo kujya bayakora bagendeye ku bushobozi bafite.

Ati “Hari igihe cyageze ba rwiyemezamirimo ukajya usanga amasoko cyane cyane ay’imirimo bayataye atarangiye. Ni bwo mu 2014 twarebye ba rwiyemezamirimo bashyizwe mu byiciro kuva kuri A kugeza kuri F bishingiye ku bushobozi bafite, buri wese agapiganira iryo mu cyiciro arimo cyangwa munsi yacyo ariko ntazamuke hejuru.”

Ibyo kandi byakurikiwe no gukuraho uburambe ku masoko atarengeje miliyoni 200 Frw, aho sosiyete ya rwiyemezamirimo ikiri nshya idasabwa uburambe, ariko abakozi bayo bo bakaba babufite.

Ibyo byabafashije mu kuzamura ba rwiyemezamirimo bato by’umwihariko b’Abanyarwanda, bongererwaho n’andi masoko yihariye bagomba gupiganira bonyine n’izindi nyoroshyo zitandukanye.

Ati “Amasoko atarengeje miliyari 3 Frw iyo atanzwe aba agomba gupiganirwa na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda gusa. Icyakora iyo tubonye ntawe uhari uyashoboye ni bwo tureka n’abanyamahanga bagapiganwa.”

Yavuze ko mu 2016 ubwo Umucyo watangizwaga byaciye ikintu cy’itangwa ry’amasoko mu buryo busa n’aho hari uwo rigenewe.

Ati “Babyitaga kudodera umuntu ikanzu imukwiriye. Wasangaga hari ubwo hatangaga isoko, noneho amabahasha ya ba rwiyemezamirimo agafungurwa bakareba ibiciro birimo, bakarya akara wa wundi bashaka ko aritsindira agategura ibiciro bigomba kwemerwa.”

Sibomana yagaragaje ko ubu icyo RPPA iri kwigaho ari ukuvugurura itegeko rikarushaho korohereza abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kugira ngo barusheho kwisangamo.

Ikindi ni uko ubu batangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga amasoko hagamijwe ariko hagakorwa ibntu birambye.

Ati “Ushobora nko gutanga isoko rya mudasobwa rwiyemezamirimo umwe akavuga ko azagura iy’ibihumbi 500 Frw ariko tugahitamo uwaciye ibihumbi 300 Frw kuko ari yo make. Ariko se iyo ya make izamara igihe kingana iki?”

“Niba ari isoko ry’ibinyabiziga se kuki twahitamo imodoka za peteroli kandi ziri kuva ku isoko cyangwa amacupa ya pulasitiki. Iyo gahunda yaratangiye ubu igiye kujya mu bikoresho by’ubwubatsi n’amafumbire kandi izakomereza no mu bindi.”

Kuva mu myaka 10 ishize amasoko ya Leta 47.325 afite agaciro k’arenga miliyari ibihumbi 10 Frw amaze gutangwa binyuze mu ikoranabuhanga rya Umucyo E-Procurement System.

Amasoko ya Leta asigaye apiganirwa binyuze mu ikorabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages