00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu mu bitaro bya Rubavu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 September 2015 saa 11:48
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeli, Impanuka y’ikamyo yari ipakiye mazutu yagonze ibitaro bya Gisenyi, ihitana abataramenyekana umubare, aho kugeza ubu hamaze kuboneka umurambo umwe, mu gihe abandi bakomeretse.

Nk’uko umwe mu bari ahabereye iyo mpanuka yabitangarije IGIHE, iyo kamyo yari ipakiye mazutu igeze mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi icika feri, irakonkoboka igonga igikuta cy’ibitaro n’abari bakegereye.

Kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:0pm) hari hamaze kumenyekana abantu 6 bapfuye, barimo n’umwe mu bari bayirimo, mu gihe abandi 4 hataratangazwa amakuru yabo, niba baba bakiri bazima cyangwa niba bapfuye.

Abakomeretse bo ntihamenyekanye umubare, ariko ni bo 10 bakomeretse bikomeye, bakaba barimo kuvurirwa muri ibyo bitaro bya Rubavu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages