Ibi birori byizihirijwe kuri uru ruganda ku wa 13 Kanama 2026, byitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ibigo by’abikorera, abashoramari n’abakozi b’uru ruganda.
Umuyobozi Mukuru wa Gamico Ltd, Imena Evode, yavuze ko ibikorwa byagezweho mu myaka itanu birimo kuba bafite uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku isaha.
Imena yavuze ko batangiye bakora bagenda babona umusaruro hifashishijwe imashini zigezweho zibafasha gucukura amabuye y’igiciro mu gihe gito.
Ati "Ubundi tugitangira twacukuraga toni 60 mu mwaka kandi dukoresha ibirimo inyundo, amapiki n’ibindi bikoresho bya gakondo ariko kuri ubu tugeze ku kigero cyo gucukura toni 350 ku mwaka dukoresheje imashini zigezweho, ndetse n’indi twifashisha yo kubitunda ibivana indani."
Yakomeje ati "Aho hubatswemo umuhanda umeze nk’uwa gariyamoshi wifashishwa n’iyo mashini. Urumva rero icyo twifuza ni ugukuba kabiri uwo musaruro mu minsi iri imbere kubera ibikoresho bigezweho turi gushyiramo.”
Uwiringiyimana William wahawe impamyabumenyi yavuze ko mu mezi atatu yamaze ahugurwa yahawe ubumenyi buzamufasha mu mirimo asanzwe akorera muri iyi sosiyete.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yashimiye Gamico Ltd ku bikorwa yagezeho mu myaka itanu, agaragaza no kuba bagifite gahunda yo gukomeza kwagura imirimo no gufasha abakozi kurushaho kwiyungura ubumenyi na byo bigaragaza intego nziza zo kurushaho gutera imbere.
Kugeza ubu Gamico Ltd imaze gushora arenga miliyoni 12,5$ mu kirombe cya Bashyamba ndetse hari imashini zifashishwa mu gutwara amabuye y’agaciro yamaze gucukurwa. Hifashishwa ibikoresho bigezweho.
Gamico Ltd ifite abakozi 1500 barimo 80% b’urubyiruko na 15% b’abagore. Bakora mu byiciro bibiri basimburana.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu myaka 35 iri imbere, Gamico Ltd izajya icukura ku ntera y’ibilometero 80 bivuye kuri 28.
Gamico Ltd yubatse imihanda ya kilometero 9,5, igeza ku baturage bo mu midugudu icyenda amazi meza, igira uruhare mu gutuma bamwe mu bakozi bayo bashyingirwa byemewe n’amategeko, isana inzu icyenda z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ishyiraho n’ikipe y’amaguru na Handball.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!