Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2026/2027 ugaragaza ko inguzanyo z’amahanga zizaba zingana na miliyari 1.974,1 Frw, mu gihe ingengo y’imari yose ari miliyari 7.796,3 Frw.
Minisitiri Murangwa aherutse kubwira itangazamakuru ko inguzanyo igihugu gifite hafi 90% ari izihendutse ku buryo zizishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto cyane, bivuze ko kuzishyura bitazaba ikibazo.
Ati “Inguzanyo dufite hafi 90% ni inguzanyo wiguriza uyu munsi ukazishyura nyuma y’imyaka 30 cyangwa 40, icya kabiri bikaba bifite inyungu iri hasi cyane. Inguzanyo nyinshi dufite inyungu iri muri 0%. Hari izo dufite ziri ku nyungu ya 0%, hari izo dufite zirimo 0,2%, iza 1%, ni amafaranga mu by’ukuri ahendutse cyane, ni yo mpamvu twibanda ku gufata inguzanyo zimeze uku.”
Yavuze ko u Rwanda rushyira imbaraga mu gucunga neza ubukungu bw’igihugu ari na byo bituma rukomeza kugirirwa icyizere no kongera guhabwa izindi nguzanyo.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko amafaranga yo kubaka ibikorwaremezo birimo nk’ibibuga by’indege iyo azishyurwa mu myaka myinshi, igihe cyo gutangira kuyishyura kigera ibyo bikorwa yakoreshejwe byaratangiye gutanga inyungu ku buryo kwishyura bihita byoroha.
Ati “Amafaranga iyo uyafashe ku kiguzi cyo hasi cyane ukayashora neza…kutayafata ni byo byaba amakosa kurusha uko tuyafata. Ni byo bidufasha gutera imbere. Ahubwo ibihugu byinshi biba byifuza kubona amafaranga nk’uko tuyabona ariko bikagorana kubera imicungire y’ubukungu. Twebwe navuga ko ari amahirwe dufite ariko ni amahirwe tuba twakoreye. Tuba twagerageje gucunga ubukungu neza bigatuma tugira icyizere nk’uko mwabivuze tukabona amafaranga ahendutse meza kandi tukayashora neza, tukabona iterambere ku buryo nta mpungenge dufite ko hazaba ikibazo cyo kwishyura ayo mafaranga.”
Mu 2025 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!