Yabitangarije i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Isi (World Economic Forum).
Ni mu kiganiro Perezida Kagame yahuriyemo na Jack Ma uyobora Alibaba cyagarutse ku “Kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi bw’ibihugu biri mu nzira y’iterambere (Digitalizing Emerging Markets). Cyayobowe n’umunyamakuru Susan Zanny Minton Beddoes.
U Rwanda na Alibaba Group basinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform) rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga mu muhango wabereye i Kigali ku wa 31 Ukwakira 2018.
Perezida Kagame yatangaje ko Jack Ma yishimiye gutangirana n’u Rwanda bitewe n’ibyo rwagezeho mu ishoramari ry’ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’imiyoborere.
Yagize ati “Twaratangiye kandi ubu ni byiza cyane. Ni umubano wagutse hagati y’abantu bari bameze nk’abatawe mu muryango, urubyiruko n’abahinzi bahita bahura n’abakeneye ibicuruzwa bafite.’’
Urubuga rwa eWTP runyuzwaho ibicuruzwa by’atarenga miliyoni $1. Rwatangiye kugurishirizwaho ikawa mu Bushinwa aho abahinzi bahabwa $12 ku kilo, avuye ku $8 babonaga.
Perezida Kagame yavuze ko ‘‘Iyo urebye umubare w’abazabyungukiramo barimo abahinzi ubona ko bose bazisangamo. Bifite inyungu ku bagenerwabikorwa n’abandi bahuye n’abakiliya.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ku ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) afata nk’iturufu ku nyungu yo kugendera hamwe.
Yakomeje agira ati “Impamvu ndi muri politiki ni ugufasha abashoramari gukora ubucuruzi no kunguka. Muri byinshi dukora, hakenewe guhozaho no kugirirwa icyizere. Icya kabiri abantu baratorwa, bakaba abayobozi kuko babwira abantu ibyo bateganya kubakorera, barashaka kuzana impinduka, abatora na bo bahitamo niba impinduka bijejwe bazikeneye. Mu gihe abantu bafite inyungu, barashaka gukomeza muri urwo rugendo. Tugomba gukora ibyangombwa, tukanizera ko bizagenda neza.’’
Inama ngarukamwaka ya WEF ifite insanganyamatsiko igira iti “Inonosorwa ry’imiterere y’ikusanyabukungu mu bihe by’impinduramatwara ya Kane mu by’inganda.”
Jack Ma yavuze ko ikusanyabukungu rikwiye kuvugururwa ndetse ibihugu biri mu nzira y’iterambere, urubyiruko n’imishinga mito babigizemo uruhare.
Yagize ati “Twizerera mu ikusanyabukungu. Ryafashije mu iterambere ry’ibihugu byinshi mu myaka nka 30 cyangwa 40 ishize by’umwihariko u Bushinwa. Mu myaka 20 ishize, ikusanyabukungu ryagenzurwaga n’ibigo 60,000 ku Isi. Tekereza turamutse twaguye ishoramari rito rikagera ku mishinga miliyoni 60.”
Imibare igaragaza ko abakiliya barenga miliyari 2.2 bari ku isoko rigari ry’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga rya internet ku Isi mu gihe miliyoni 550 bagura nibura igicuruzwa kimwe ku mwaka.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO