00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu intego Leta y’u Rwanda yihaye mu bijyanye n’abiga imyuga itagezweho mu 2024

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 15 February 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rutangaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022.

Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w’abanyeshuri biga imyuga, tekinike n’ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.

Mu mpamvu zatumye iyi ntego itagerwaho harimo imyumvire y’abaturage bagitekereza ko imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ari amahitamo ya kabiri.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng, Paul Umukunzi avuga ko imyumvire mibi bamwe mu Banyarwanda bafite ku myuga n’ubumenyingiro ikomoka ku mbonezabitekerezo y’uburezi bw’abakoloni, ariko ko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere aya masomo kuko ari ishingiro ry’iterambere.

Ati “Abanyarwanda, hari amakosa amwe n’amwe twagiye dukora n’ayo ataduturutseho, bitewe n’uburyo twakoronijwe. Twahuye n’ibibazo bikomeye kugeza aho TVET twayise iy’abantu b’abaswa. Uyu munsi twagira ngo mwumve neza ko TVET ari ingirakamaro mu gihugu cyacu no ku Isi hose, twumve n’icyo dukwiye gukora kugira ngo TVET tuyiteze imbere uko bikwiye”.

Eng. Umukunzi avuga ko atari mu Rwanda gusa ko ahubwo ibihugu byose bikomeye nk’u Bushinwa na Singapore amasomo asanzwe bayagabanyije bateza imbere TVET.

Ati "Ni iyihe mpamvu yatumye Leta y’u Rwanda ivuga ko abana b’u Rwanda 60% bose bagomba kujya muri TVET. Ntabwo ari umuntu wabirose ngo yumve ko ari byaba byiza kurushaho. Hari impamvu ikomeye cyane".

Eng. Umukunzi yabwiye IGIHE ko kuba batarabashije kugera ku ntego y’abanyeshuri 60% biga imyuga bitarenze 2024, ntaho bihuriye n’ibyo basabwaga kuko ngo bari biteguye haba ku barimu, amashuri n’ibikoresho.

Avuga ko icyabaye imbogamizi ari imyumvire y’abaturage ari nayo mpamvu bakomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi n’abana batarumva neza akamaro k’amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro bagasobanukirwe.

Ati “Ikindi turi gukora ni ukongera ishomari mu kuvugurura porogamu, kubaka TVET y’icyitegererezo muri buri karere, no kongera umubare wa TVET mu nguni zose z’igihugu”.

Nzayisenga Marie Goretti wo mu Mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umwana we aramutse ari umuhanga mu ishuri yamugira inama yo kwiga amasomo rusange aho kwiga imyuga.

Musabyimana Esther wiga ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Rubengera II TSS, avuga ko ababyeyi be bashakaga ko ajya kwiga PCB kuko ari nayo Leta yari yamwoherejemo, ariko we ajya guhinduza ajya mu bwubatsi.

Ati “Nza no kwiga hano ababyeyi banjye ntabwo babyumvaga neza, ariko kubera namye mbikunda bubashye amahitamo yanjye barabindihirira. Narihindurije, nanishakiye ikigo nta mubyeyi tuzanye”.

Niyomugabo Théoneste wo mu Karere ka Nyabihu wize umwaka umwe mu bijyanye no gusudira, avuga ko kuri ubu yamaze kubaka inzu ndetse ngo uyu mwuga umufasha gutunga umugore n’abana.

Ati “Nsudira inzugi n’amadirishya. Bagenzi banjye babanje kunca intege ariko ndabangira kuko nakuze nkunda umwuga. Ntabwo nemeranya n’abavuga ko TVET ari amasomo y’abaswa kuko nzi abantu benshi bagiye barangiza amasomo asanzwe bakabura akazi, bakajya kwiga imyuga ubu bakaba bafite akazi”.

Magingo aya mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro. Imibare ya RTB igaragaza ko mu banyeshuri barangije aya masomo mu mwaka ushize ababonye akazi ari 46%.

Gufata imyuga nk'amahitamo ya kabiri biri mu byatumye intego yo kuzamura abayiga bakagera kuri 60% itagerwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .