00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagura ubutaka ntibakorere amasezerano imbere ya noteri bashobora kuririra mu myotsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 January 2025 saa 07:59
Yasuwe :

Ubutaka ni umwe mu mitungo y’ingenzi buri wese aba yifuza gutunga, gusa nubwo bimeze bityo usanga kugura ubutaka benshi batajya babishyiramo ubushishozi ngo bamenye ko hari ibintu bigomba kwitonderwa no gushyiraho ubushishozi.

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutanga umurongo ko kugira ngo byemezwe ko umutungo utimukanwa watanzwe, hagomba kubaho icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka gitangwa n’Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka, kandi kugira ngo atange cyo cyemezo, agomba gushingira gusa ku masezerano yo kwegurira undi uwo mutungo yakozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo.

Ibi byumvikanisha ko amasezerano yakorwa mu bundi buryo butari ubwo nta gaciro aba afite.

Ibyo bitandukanye n’uko usanga kenshi Abanyarwanda bagura ubutaka badakunze gushyira imbere gukorana inyandiko imbere ya noteri, ibituma uwaguze ubutaka ashobora kugwa mu bihombo.

Ibyo Urukiko rujya kubitegeka rwabishingiye ku kirego cyari cyatanzwe muri rwo cyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Mu 2017, Nsanzimana André na Uwankubito Alphonse, wari uhagarariwe n’umugore we Mukangarambe Berthilde, bagiranye amasezerano y’ubugure, maze bemeranya ko Nsanzimana André aguriye Uwankubito inzu y’ubucuruzi iri muri gace ku bucuruzi ka Tyazo, mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ku giciro cya 23.000.000 Frw, ariko akazayishyura mu byiciro.

Ibyo byatumye nta hererekanyamutungo ryumvikanyweho ribaho, ku wa 13 Werurwe 2021, Irankunda Esther yaje kurega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, asaba ko umutungo baguze ubandikwaho we na Nsanzimana kuko bari barashyingiranyweho bahisemo icungamutungo ry’ivangamutungo rusange.
Urukiko rwaje kubyemeza ariko abaguriwe ubutaka bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Rusizi narwo rwemeza ko ikirego cyabo nta shingiro gifite.

Uwankubito Alphonse na Mukangarambe Berthilde basubirishijemo urwo rubanza mu mpamvu z’akarengane bavuga ko amasezerano yabaye adakwiye guhabwa agaciro kuko atigeze akorerwa imbere ya Noteri kandi ko uvuga ko yaguze atabasha kugaragaza inzira cyangwa uburyo yakoresheje yishyura amafaranga yari yumvikanyweho, kuko ubugure buba bwuzuye igihe ugura yishyuye ikiguzi akabona guhabwa icyo yaguze, kandi ko ibyo bitabayeho.

Mu kubisuzuma, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze amasezerano yarakozwe mu buryo bw’inyandiko bwite nyamara arebana n’ubugure bw’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu, ko kuba atarakorewe imbere ya Noteri ngo yemeze ubwo bugure, atakozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo.

Rwagaragaje ko ayo masezerano nta gaciro afite; bityo ko inkiko zibanza zitagombaga kuyashingiraho ngo zitegeke ko ubutaka iyo nzu yubatsemo bwandikwa ku mazina ya Irankunda Esther na Nsanzimana André.

Urukiko rw’Ikirenga kandi rwemeje ko amasezerano y’ubugure bw’inzu yabaye hagati ya Uwankubito Alphonse na Nsanzimana André adafite agaciro, rutegeka ko ubutaka buherereye mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, n’inzu irimo bikomeza kwandikwa kuri Uwankubito Alphonse na Mukangarambe Berthilde.

Ni imirongo kandi yakoreshejwe mu zindi manza zitandukanye mu rwego rwo gukemura ibibazo bisa mu buryo bumwe.

Uretse ibirebana n’amasezerano ariko hari ibindi ugura ubutaka mu Rwanda aba akwiye kwitondera birimo kumenya niba uwo mugiye kugura ubutaka ari nyirabwo, nta wundi muntu babusangiye, nta tambama bufite, butaratanzwemo ingwate, icyo bwagenewe gukoreshwa n’ibindi bitandukanye.

Urukiko rw'Ikirenga rwagaragaje ko abagiye kugura ubutaka mu Rwanda bakwiye gukora amasezerano imbere ya noteri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .